Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo mu Rwanda habaye iserukiramuco ryo kumurikiramo ibinyabiziga bitangaje ryiswe Shyuha aho abatunze imodoka na Moto  byiza baza bakazerekana, uburyo zikozemo ndetse n’imigendere yazo ,icyo gihe ibyo birori byitabiriwe n’abantu benshi batandukanye ba hano muri Kigali harimo ,abanyamideli,abahanzi utibagiwe n’abanyamakuru.

Kuri iyi nshuro kw’itariki ya 21 Nyakanga 2018 iri serukiramuco rizaba ku nshuro yaryo ya kabiri aho ryongeye gutegurwa na New Level rikaba rizitabirwa n’abantu benshi bafite imodoka zitangaje zaba izigezweho cyangwa izo mu myaka yashize ,izihenze,izivuga  neza, izitatse neza ndetse n’izihenze cyane.

mu kiganiro na Mukasa Jean Marie Umuyobozi mukuru wa New Level yadutangarije ko ubusanzwe mu bindi bihugu ibi byo kumurika imodoka cyangwa moto ni ibintu bimaze imyaka myinshi biba. Mu Rwanda ndahamya ko ari ubwa mbere bigiye kuba, tuzerekana imodoka za kera, izigezweho ubu ariko zifite umwihariko, na moto zidasanzwe hari abantu bazifite ku buryo twifuje kubahuriza hamwe.”

Shyuha Festivan

Mukasa yongeyeho ati  “Ntabwo tuzerekana ibinyabiziga dufite gusa, hari n’abantu bafite imodoka zakanyujijeho kera ariko zitakigezweho, izo turabakangurira kuzizana muri iri murika. Ikindi ni ukugira ngo n’abafite kompanyi zicuruza imodoka bakoreshe ubu buryo kugira ngo bereke abaguzi ibinyabiziga bigezweho.”

Ibirori bya Shyuha Festival bizabera kuri IPRC [Integrated Polytechnic Regional Centre] Kicukiro ahahoze hitwa Eto Kicukiro tariki 21 Nyakanga 2018, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw). Abafite ibinyabiziga bifuza kumurika bazinjirira ubuntu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU