Uko bukeye uko bwije, mu muziki nyarwanda hagenda havuka abahanzi bashya baje gutanga umusanzu kugira ngo umuziki nyarwanda ubashe gutera imbere ugere n’ibwotamasimbi.
Itsinda Last King rigizwe n’abaraperi babiri aribo King Zache na Mac10 naryo ryaje mu muziki gufatanya na bukuru babo kugira ngo bashyire itafari ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Aba basore binjiranye iyitwa ‘Africa’ bahimbye bagamije kwerekana ubwiza n’urukundo rw’ikigugu rurangwa kuri uyu mugabane dutuyeho.
Mu kiganiro na Touchrwanda, King Zache yatubwiye ko bifuza guteza imbere umuziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Hip Hop, ikindi ngo nugutanga ubutumwa bwiza mu bihangano byabo.



Yasoje atubwira ko bagiye gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi bizeye neza ko zizafasha abanyarwanda cyane cyane abakunda Hip Hop
KANDA HANO UREBE AFRICA YA KING ZACHE NA MAC 10