Rory Farquharson na Malia Obama, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa USA Barack Obama, baherukaga gufotorwa bari gusomanira mu ruhame imbere y’abantu bari baje kureba umukino wa Football Americain, bongeye gufotorwa bari mu Bwongereza bafatanye agatoki ku kandi.

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana Rory Farquharson

Malia Obama akunda kuvugwa nabi mu bitangazamakuru kubera imyitwarire idahwitse akunze kugaragaza mu ruhame, imyitwarire benshi badashima ku mukobwa ufite se wahoze ari icyamamare cyane muri politiki, akaba akundana n’umusore Rory Farquharson ukunda gusoma ku gatabi cyane, ndetse bakaba bongeye gufotorwa ari kurinywa bituma benshi bacika babyibazaho.

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana

Malia Obama w’imyaka 20 yaherukaga kutavugwa neza mu bitangazamakuru ubwo  yafotorwaga ari kumwe n’uyu musore afashe agatabi, none kuri ubu bakaba bongeye kugaragara bari kumwe I Mayfair mu mujyi wa London aho bari bagiye gusangira muri resitora yitwa Mayfair Restaurant.

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana

Rory Farquharson ukundana na Malia Obama bahuriye muri kaminuza ya Harvard aho bombi bigaga, ndetse bivugwa ko ari umwe mu bakire cyane kubera umuryango avukamo,  ndetse akaba ari n’umuhanga muri Golf na Rugby.

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana Rory Farquharson

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU