Mabobo ukoresha izina rya MC Buryohe mu kazi ko gushyushya urugamba mu bitaramo bikomeye birimo na Guma Guma, yakomoje ku muhanzi aha amahirwe yo kwegukana PGGSS8 ndetse anatangaza agashya ahishiye abakunzi be ku gitaramo cya Final.

MC Buryohe na MC Slyvie nibo bashyushyarugamba muri PGGSS8
MC Buryohe na MC Slyvie nibo bashyushyarugamba muri PGGSS8

Igitaramo cya nyuma cy’irushanwa riruta ayandi mu Rwanda {PGGSS} kirabura amasaha atarenze 48 kugira ngo hamenyekane umuhanzi ugiye kwegukana igikombe cy’uyu mwaka, agasimbura Dream Boyz yagitwaye muri 2017.

MC Buryohe usanzwe ari umushyushyarugamba muri Guma Guma aho asigaye afatanya na MC Slyvie, yahishuye abahanzi aha amahirwe yo kwegukana iki gikombe, ndetse anatangaza agashya ahishiye abantu kuri Final.

Mu kiganiro na Touchrwanda, MC Buryohe yagize ati “Abo mpa amahirwe yo kwegukana Guma Guma ni babiri barushije abandi mu bitaramo byo mu ntara.”

Twamubajije kubyo ahishiye abakunzi be mu gitaramo cya nyuma, maze asubiza agira ati “ Sha niteguye neza cyane final bazareba ikirori nyacyo kiganjemo n’imbyino zidasanzwe ndetse n’udukoryo tw’uburyohe, Ikindi nzabashyiriramo icyitwa “Buryohe time” Ni iminota y’abafana y’uburyohe nyine.”

MC Buryohe yavuze ko uzegukana igikombe cya PGGSS8 azava muri 2 barushije abandi mu bitaramo byo mu ntara
MC Buryohe yavuze ko uzegukana igikombe cya PGGSS8 azava muri 2 barushije abandi mu bitaramo byo mu ntara
Uyu musore akunda kubyinisha abakunzi b'umuziki
Uyu musore akunda kubyinisha abakunzi b’umuziki

Final ya Guma Guma izaba kuwa 6 tariki ya 14 Nyakanga 2018, ibere I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurishwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU