Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, DJ Pius aritegura gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yise ‘IWACU,’ aho yatumiye abahanzi bakomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba.

N’igitaramo kizaba iminsi ibiri, cyikabera mu turere tubiri. Kuya 03 Kanama 2018 abahanzi bose bazataramira mu mujyi wa Kigali mu mahema ya Camp Kigali mu buryo bwa Full Live, hanyuma bukeye bwaho kuya 04 Kanama 2018 berekeze mu karere ka Musanze kuri Sitade y’aka karere, aho abahanzi bazaririmba mu buryo bwa Semi Live.

Abahanzi mpuzahamanga barimo Umunyabigwi Jose Chameleon, Weasel wo muri Goodlyfe, Pallaso ndetse n’umuhanzi wo mu Burundi ‘Big Fizzo’ nibo batumiwe mu gitaramo, aho bazafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Riderman, Urban Boyz, Dream Boyz, Charly na Nina, Social Mulla, Bruce Melody n’abandi.

Manager wa Kiwundo ari nayo iri gutegura iki gitaramo, Rwema Denis yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko amatike yamaze kuboneka ndetse aboneraho gukangurira ab’inkwakuzi kuyagura hakiri kare kugira ngo batazasanga yarashize.

Aya matike ari kuboneka kuri Jumia, Kuri Simba Super Market, Choma’D Bar and Grill, Gusto Bar, na Riders Lounge cg se ugahamagara kuri 0784702692.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo cya DJ Pius biteye bitya:

KIGALI (03/08/2018) CAMP KIGALI: Kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000 ahasanzwe, 10000 muri VIP ndetse n’ibihumbi 150,000 ku meza y’abantu 8.

MUSANZE (04/08/2018) MUSANZE STADIUM: Kwinjira bizaba ari igihumbi ahasanzwe, ndetse n’ibihumbi 5000 muri VIP.

Big Farious, Jose Chameleon, Pallaso na Weasal bategerejwe mu gitaramo cyo kumurika Album ya DJ Pius

Charly na Nina
Charly na Nina
Dream Boyz
Dream Boyz
Bruce Melody
Bruce Melody
Riderman
Riderman
Social Mulla
Social Mulla
Urban Boyz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU