Umuhanzi w’umunyadukoryo, Mico Prosper uzwi nka Mico The Best mu muziki yatangaje icyamuteye guhindura inyogosho maze agahitamo gushyira ibituta ku mutwe we.

Mico usanzwe aririmba injyana ya Afro Beat ni umwe mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rya PGGSS8 aho ahanganye n’abarimo Uncle Austin, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Young Grace, Queen Cha, Active, Just Family na Khalfan.

Mu gitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’iburengerazuba, Mico The Best yaratunguranye cyane nyuma yo kuza kuririmba yahinduye inyogosho, afite imisatsi izwi nk’Ibituta.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda nyuma yo kuva kuri Stage, Mico The Best yatangaje ko yishyizeho ibituta agamije kugaragara mu buryo bw’umwihariko.

Mico The Best yavuze icyamuteye gushyira Ibituta ku mutwe
Mico The Best yasutse ibituta

Aha yagize ati “ Buri gitaramo nkunda kwikorera akantu k’agakoryo, Uyu munsi nahisemo kugaragara mu buryo bwihariye niko gushyiraho ibituta. ”

Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Windiza yakoranye na Eesam, ushobora kumuha ijwi muri Guma Guma unyuze kuri *733#, ugashyiramo nimero ye ya “7” ndetse na nimero iri mu mufuniko.

KANDA HANO UREBE WINDIZA YA MICO THE BEST NA EESAM

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU