Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane  bari mu  Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe aho aba bakobwa bombi bari mu gikorwa cyo kuvuza abarwayi 300 indwara y’ishaza  bafatanyije n’abaganga bafite ubumenyi buhambaye  bwo kuvura amaso .

Iki gikorwa ni umushinga Miss Iradukunda yatangiye mu mwaka ushize ubwo yavuza abarwayi basaga 40 mu bitaro bya Rubavu ariko uyu mwaka afatanyije na Mugenzi we Miss Iradukunda Lilian  bifuje ko bafatanya gutegura icyo gikorwa maze bahitamo akarere ka Nyamagabe aho bagomba kuzava ku munsi w’ejo bavuje abaturage Magana atatu bari  biyandikishije kugira bagerweho n’ubwo bugiraneza bwo kuvuzwa iyo ndwara y’ishaza  kubera ko abenshi muribo nta bushobozi bari barabonye bwo kuva mu mirenge batuyemo ngo bajye kuyifuza kubera nta bushobozi abenshi baba bafite .

Nyuma yo gukomeza gushimwa na bamwe mu babyeyi yavuje Miss Elsa na Miss Liliana kuri  uyu munsi bakoze ikindi gikorwa cy’indashyikirwa basangira nabo barwaye kabone ko abenshi bigaragara ko baba nta bushobozi bafite bwo Kwigurira amafunguro yaba aya ku manywa  na Nimugoroba ,

Miss Iradukunda mu kiganiro ahaye umunyamakuru wa Touch Rwanda yamutagarije ko nyuma yo kuvuza abo barwayi yifuje gusangira nabo  ifunguro rya saa sita kuri uyu munsi mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu gihe batarakira ngo basezererwa kwa Muganga .

Miss Elsa na Miss liliana babanje gusabira umugisha ayo mafunguro
Ubwo baruriraga abarwayi ifunguri rya Saa Sita
Miss Elsa Iradukunda ari kwarurira umurwayi uri iruhande rwe
Babahaye n’amata yo gusomeza Ifunguro
Abarwayi bose bagezweho n’ifunguro bagenewe nabo ba nyampinga

Biteganyijwe ko igi gikorwa cya Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane bitaganyijwe ko kizarangira ku musni w’ejo ku wa gatandatu aho kizasiga abantu 300 bari bafite indwara y’ishaza mw’ijisho bose bavuwe neza .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU