Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Niyonteze Thierry.

Uyu muhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018. Ibi bije bikurikira umuhango wo gusaba no gukwa wabereye I Musanze ku Kamuhoza-Muhabura ari naho ku ivuko ry’uyu mwari w’uburanga.

Biteganyijwe ko imihango yo gusezerana imbere y’Imana izaba ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya ahitwa Ineza Garden.

Miss Shariffa ku ibendera arahira
Miss Shariffa ku ibendera arahira
Ibyishimo byari byose kuri Miss Shariffa n'umukunzi we Thierry
Ibyishimo byari byose kuri Miss Shariffa n’umukunzi we Thierry
Aba bombi baritegura kurushinga
Aba bombi baritegura kurushinga
Nyuma yo gusezerana, bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo gusezerana, bafashe ifoto y’urwibutso

INSHAMAKE KURI MISS UMUHOZA SHARIFA

Umuhoza Sharifa yavukiye kandi akurira mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Kamuhoza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza y’igenga ya Kigali (ULK) mu mwaka wa kabiri mu icunga mari (Finance).

Sharifa ni umukobwa w’imyaka 23 akaba yarabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ndetse akabasha no kwegukana imyanya ishimishije muri iri rushanwa {yabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity}.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU