Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Niyonteze Thierry mu muhango wabereye mu karere ka Musanze.

Umuhoza Sharifa ni umukobwa w’imyaka 23 akaba yarabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ndetse akabasha no kwegukana imyanya ishimishije muri iri rushanwa.

Mu kwezi gushize, Miss Umuhoza Sharifa yakorewe ibirori byo gusezera ku nshuti n’abavandimwe (Bridal Shower), bikaba byaritabiriwe na bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye I Musanze ku Kamuhoza-Muhabura ari naho ku ivuko rye, Ibi birori bikaba byari biteguwe Kinyarwanda ndetse ahanini n’umuziki wasusurukije abitabiriye uyu muhango wari wiganjemo imbyino gakondo.

Abakobwa barimo Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, ndetse n’abandi bakobwa benshi bahatanye na Sharifa muri Miss Rwanda bari mu bitabiriye ibi birori.

Biteganyijwe ko imihango yo gusezerana imbere y’Imana izaba ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya ahitwa Ineza Garden.

Tubibutse ko Umuhoza Sharifa (Miss Popularity 2016) yavukiye kandi akurira mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza y’igenga ya Kigali (ULK) mu mwaka wa kabiri mu icunga mari (Finance).

Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa Miss Sharifa Umuhoza yasabwe, aranakobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU