kuri uyu wa Gatatu i Tariki 11 Nyakanga 2018 mu masaha ya mu gitondo Moto ihiriye mu muhanda mu bice bya Nyarutarama ugana ku Kinamba irakongoka.

Moto ihiriye mu muhanda irakongo, nyirayo ahita aburirwa irengero

Iyi moto yaririho umuntu umwe ari wenyi, akimara kubona ibi baye kuri moto yaratwaye, ntarindirye abaza kuyizimya kuko ahise yurira indi moto arigendera.

Moto ihiriye mu muhanda irakongo, nyirayo ahita aburirwa irengero

Ababonye iyo mpanuka batangarije, ko batasobanukiwe icyayiteye kuko babonye umuntu warutwaye moto ahagarara, igatangira gushya akayivaho yiruka akayijugunya hirya y’umuhanda.

Moto ihiriye mu muhanda irakongo, nyirayo ahita aburirwa irengero

Umwe agize ati” Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muferege irashya irakongoka.”

Uwo wabonye impanuka iba, yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka, ngo bahindukiye ngo barebe niba nyirayo agihari bamubona yurira moto arigendera nta kintu na kimwe avuze.

Moto ihiriye mu muhanda irakongo, nyirayo ahita aburirwa irengero

Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ihora igira inama abatwara ibinyabiziga guhora babigenzura mbere yo kubishyira mu muhanda. Ibyo bituma hirindwa impanuka nk’izo za hato na hato zitungurana zikaba zanahitana ubuzima bw’abantu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU