Kylian Mbappe Lottin ukinira ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ari gushimagizwa n’abantu benshi kubera uburyo ari kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Isi kandi nyamara akiri umwana, kuri ubu uyu musore yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru avugwaho gukundana na Nyampinga w’Ubufaransa.

Mu mafoto irebere umukobwa uri mu rukundo na Kylian Mbappe Lottin

Kylian Mbappe Lottin ari kuvugwaho gukundana na Alicia Aylies w’imyaka 20 y’amavuko, umukobwa wabaye Nyampinga w’Ubufaransa wa 2017. Uyu mukobwa  yagaragaje urukundo afitiye  Mbappe ubwo ikipe y’Ubufaransa yasezereraga ikipe ya Argentine mu mikino y’igikombe cy’isi 2018 iri kubera mu Burusiya ndetse ikipe ye ikaba igeze muri 1/2 cy’irangiza.

Alicia yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Snap Chat na Instagram amagambo yateye benshi kwibaza niba we na Mbappe koko bari mu rukundo.

Biravugwa ko uyu mukobwa yatangiye gukundana na Mbappe muri uyu mwaka guhera muri Mata ubwo yakundaga kujya kureba imikino ya Paris Saint Germaint. Byaje no kuvumburwa ko amafaranga y’agahimbazamusyi baha uyu musore mu ikipe y’igihugu muri iyi mikino y’igikombe cy’isi nta natanu abika mu mufuka we kuko yahisemo ko ayo mafaranga yajya ajyanwa mu bitaro agafasha abadafite ayo kwivuza.

Yabikoze avuga ko adakwiye kwishyurwa ngo ahagararire igihugu cye. Ibi bikaba biri mu byatumye uyu musore Mbappe agira abafana benshi ku Isi.

Amwe mu mafoto ya Alicia Aylies uvugwa kuba ari mu rukundo na Kylian Mbappe:

Mu mafoto irebere umukobwa uri mu rukundo na Kylian Mbappe
Alicia Aylies niwe mukobwa uri kuvugwaho gukundana na Kylian Mbappe Lottin

Mu mafoto irebere umukobwa uri mu rukundo na Kylian Mbappe

Mu mafoto irebere umukobwa uri mu rukundo na Kylian Mbappe

Mu mafoto irebere umukobwa uri mu rukundo na Kylian Mbappe

Mu mafoto irebere umukobwa uri mu rukundo na Kylian Mbappe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU