Abantu barenga 80 bakurikiranweho kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano bimaze iminsi bikorerwa mu duce dutandukanye tugize Akarere ka Muhanga bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Muhanga: Abakekwaho guhungabanya umutekano bakomeje gutabwa muri yombi

Igikorwa cyo gushakisha no guta muri yombi aba bagizi ba nabi bakekwaho ghungabanya umutekano kije gikurikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biheruka gukorerwa i Shyogwe mu karere ka Muhanga, aho abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma baje bagatemagura abaturage.

Mme Beatrice Uwamariya uyobora akarere ka Muhanga, yatangaje ko ibyabaye bitari gutuma batuza nk’ubuyobozi dore ko byari byanateye abaturage ubwoba.

Mayor wa Muhanga aganira na Igihe.com dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ntabwo twagombaga gutuza kuko ntiwayobora umuturage ufite ubwoba, niyo mpamvu twakoze umukwabu wo gufata bamwe mu bantu batazwi ndetse binagaragara ko ntaho wababariza, banacyekwaho kuba hari bamwe mu bakora ibi bikorwa bihungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Harimo abemera uruhare rwabo banatangiye gukorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.” 

Muri 82 batawe muri yombi, Uwamariya avuga ko 45 bemeye ko bakoze ibikorwa bihungabanya umutekano mu gihe 19 batangiye gukorerwa amadosiye. Mme Beatrice Uwamariya yakomeje anavuga ko aba bafashwe bazagezwa imbere y’imiryango yabo kugira ngo rubanda rubamenye.

Mme Beatrice Uwamariya yagize ati: “Abaturage bacu ntibagomba kugira ubwoba kuko natwe ntabwo turyamye. Aba twafashe bagomba kugezwa aho batuye bakababona imbonankubone kuko usanga hari ababyeyi batazi aho abana babo baba ukabasanga mu mujyi bakora ibikorwa bihungabanya umutekano no kubangamira ibikorwa by’abaturage.”

Nyuma y’ibikorwa by’ubu bugizi bwa nabi, abaturage bari basabye ko bajya bahabwa abapolisi cyangwa abasirikare bakabafasha irondo, bitaba ibyo bagahabwa ibikoresho byabafasha guhangana n’abagizi ba nabi.

Inzego z’umutekano muri aka karere zijeje abaturage gukomeza kubacungira umutekano gusa zibasaba ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa ibyo aribyo byose byo guhungabanya umutekano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU