Akarere ka Muhanga ibitero bimaze iminsi byibasira umurenge wa Shyogwe, bimaze gukomeretsa abagera kuri 4 ubuyobozi bw’uyu murenge burashinja bamwe mu banyerondo kuba ibyitso by’abajura.

Muhanga: abanyerondo barashinjwa kuba ibyitso by’abajura.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri w’ icyumweru gishize, nibwo itsinda ry’abantu bakekwa ko ari abajura ryari ryitwaje intwaro gakondo ryateye muri tumwe mu duce tw’umurenge wa Shyogwe rikomeretsa abagera kuri 4 barimo n’umunyerondo.

Muhanga: abanyerondo barashinjwa kuba ibyitso by’abajura.

Habinshuti Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yavuze ko bamwe mu banyerondo bashobora kuba ari ibyitso by’aba bajura kuko ngo amakuru y’aho baba baherereye baba bayazi neza.

Bamwe mu batuye umurenge wa Shyogwe bavuga ko uko byagenda kose mu gihe abanyerondo bazaba bakitwaza inkoni imbere y’abajura bafite intwaro zikomeye nta cyo bazabakoraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU