Abaraperi babiri bakizamuka mu ruhando rwa Muzika nyarwanda, MR Kagame na Mukadaff bakozanyijeho biratinda bapfa agapingane kari hagati yabo.
MR Kagame n’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo nka Ibitendo yakoranye na Eesam, Boutique, Dotcom, ndetse n’iyitwa Mubyuke yakuruye impaka hagati ye na Mukadaff.
Bisa nkaho Mukadaff ariwe washoje intambara yo kwibasira MR Kagame, aho yanenze indirimbo ye yitwa “Mubyuke” avuga ko yayikoze ashaka kubwira abaraperi baryamye ko bakwiye kubyuka, Ibi ariko MR Kagame arabihakana.
MR Kagame akimara kubona uburyo Mukadaff yamwishongoyeho, yahise amusubiza mu magambo agira ati “Ndibaza ko Mukadaff adashobora kwifata ngo asebye indirimbo yanjye, uko muzi ntago yabikora. Sindi guhangana nawe kuko ntiwagereranya Imana n’abantu.”
Mukadaff akimara kumva ko MR Kagame yiyise Imana, nawe yamusubije amubwira ko badashobora guhangana kuko MR Kagame ngo akora injyana ishaje {Old School}, mu gihe Daff we ngo akora {New School}.
MR Kagame akimara kumva uburyo Mukadaff yigambye gukora New School, yabifashe nko kwikirigita ugaseka kuko ngo nta Hip Hop ya Daff, atunzwe no gukora ama Cover y’indirimbo z’abandi.
Mukadaff nawe yongeyeho ko Hakozwe icyegeranyo basanga arusha Hit Mr Kagame, haba mu mitwe y’abaturage ndetse n’umubare w’indirimbo bombi bamaze gukora cyane cyane iz’amashusho.



