Muri gereza ya Robben Island hateguwe cyamunara yo kurara ijoro rimwe mu cyumba cyararwagamo ni intwari ya Afurika Nelson Mandela Madiba aho yafungiwe imyaka 18 muri 27 yose yafunzwe.

Muri Gereza ya Robben Island hasyizweho cyamunara mu cyumba Nelson Mandera yafungiwemo
Gereza yaRobben Island aho mandera yafungiwe imyaka 18 muri27 yafunzwe

Ni nyuma y’iminsi mike hafunguwe cyamura kugiciro fatizo cy’ingana n’ibihumbi 250 by’amadorali angana nasaga miliyoni maganabiri na cumi na zirindwi n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu na bine (217,754.90) mu mafaranga y’u Rwanda, hakaba hateganyijwe ko mu bantu 67 bazatanga amafaranga ari hejuru kurusha abandi aribo bazemererwa kurara muri iyo gereza ijoro rimwe gusa.

Nyamara sibose kuko umwe uzabasumbya niwe niwe uzarara mu cyumba nyirizina cy’umukambwe Nelson Mandela yararagamo ubwo yakimaragamo imyaka 18 muri 27 yose yamaze afunzwe. Mandela yafunguwe mu 1990, nyuma y’imyaka ine aba Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo ndetse ashyira n’akadomo kuri politiki y’ivangura yari yaramunze iki gihugu.

Nelson Mandela yafunguwe 1990
Nelson Mandela yafunguwe 1990

Umuvugizi wa CEO Sleepout muri Afurika y’Epfo, Liane McGowan, yatangaje ko amafaranga azava muri iki cyamunara azashyirwa muri gahunda yo gufasha imfungwa zo muri iki gihugu kwiga ibyiciro bya Kaminuza.

Muri Gereza ya Robben Island hasyizweho cyamunara mu cyumba Nelson Mandera yafungiwemo
Ayo mafaranga azafasha imfungwa kwiga ibyiciro by’akaminuza

BBC yanditse ko kugeza ubu abamaze gutanga ibiciro ni batatu, aho igiciro kinini kigeze ku bihumbi 300 by’amadolari.Gusa sibose babyumva kimwe kuko ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage ya Robben Island bwavuze koi bi bifatwa nko kurakaza umuryango wa Nyakwigendera Nelson Mandela kuko basa nk’abashaka kumukoramo isoko.

Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje, turashaka gusaba Abanyafurika y’Epfo kutayitabira. Ntabwo bishoboka na gake […] turi umurage w’Isi tugenzurwa n’Ishami rya Loni ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (Unesco) kandi ni umurage w’Abanyafurika y’Epfo.”

Gusa Ramaboa yakomeje avuga ko CEO wa Sleepout yabasabye ko bakizihiriza ibirori by’isabukuru ya’umukambwe Nelson Mandela baremererwa gusa ngo bakaba batarigeze baganira kuri iyi cyamunara bafata nk’agashinyaguro k’umukambwe Mandela.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU