Mu rukundo hari amakosa abasore bagomba kwirinda gukora igihe cyose bari kumwe n’inshuti z’umukobwa bakundana, kuko hari igihe ibikorwa runaka bashobora gukora bikaba byagusenyera maguru mashya, ntunamenye ko wabigizemo uruhare.

Musore utirinze ibi bintu byagusenyera maguru mashya

Amwe mu makosa abasore bakwiye kwirinda mu gihe bari kumwe n’inshuti z’abakobwa b’inshuti zabo aka ari aya akurikira:

Kugirana umubano wihariye n’abakobwa b’inshuti y’umukunzi wawe:

Si byiza ko usanga umusore afitanye umubano n’ubucuti byihariye n’inshuti z’umukobwa bakundana, cyane ko iyi myitwarire ishobora gutuma akeka ko ushobora kuba unamuca inyuma niba hari uburyo ubana nabo we atazi. birumvikana ko atagushira amakenga, biturutse kuri uwo mubano udasanzwe.

Umusore w’umunyabwenge aba agomba kugendera kure iyi myitwarire kugira ngo bitabangamira umubano we n’umukunzi we. Ni byiza kumenyana n’inshuti z’umukobwa mukundana, ugomba kuzikunda bisanzwe, ukabaganiriza mu kinyabupfura, ariko ntubahe umwanya urenze uwo uha uwo mukundana, kandi ukirinda ibi byose tumaze kuvuga, igihe utari kumwe n’umukunzi wawe kugira ngo utamutera umutima mubi no kuba yabibona nabi, bikaba byagusenyera maguru mashya, maze ubucuti bugakomeza neza, no mu gihe mwaba mwaramaze kubana babandi bakazaba inshuti z’umuryango.

Kumenera abakobwa b’inshuti z’umukunzi wawe amabanga y’urukundo rwanyu:

Kirazira kubwira inshuti z’umukobwa mukundana uko mubana n’umukunzi wawe, kuko nyum yo kubimenya bagira uko babifata bigatuma hari igihe bishobora kurema umwuka mubi hagati yabo nawe.

Ntibibujijwe kubisanzuraho ariko ntukwiye kumena ibanga ry’umukunzi kuko bisa no kumena ibanga ry’urugo. Ese wumva mu gihe umukunzi wawe abimenye kandi akazatahura ko ari wowe ugenda ubivuga bitamugwa nabi ndetse bikaba n’intandaro yo gutandukana kwanyu.

Kumvira abakobwa b’inshuti z’umukunzi wawe:

Hari igihe usanga umusore yumva amabwire y’inshuti z’umukobwa bakundana, ibi bigaterwa cyane no kuba yarabagize abantu b’ibanze mu rukundo rwe, ibi bigatuma asa n’uha agaciro abo bakobwa b’inshuti ze kurusha uwo akunda, ibi bikaba byatuma yumva amabwire y’abo bakobwa b’inshuti ye.

Wowe musore, ugomba kumenya ko kuba yarazikubwiye ndetse akanazikwereka ari uko aba akwizeye kandi agukunda. Iyo utabyitwayemo neza rero, muri izo nshuti hashobora kuba ariho hava zimwe mu zaguteranya nawe zigamije kukwigarurira, rimwe na rimwe zikaba zajya zinakubwira ibinyoma bimwerekeye mu gihe wazihaye umwanya munini wo kuzumva no kuzitega amatwi.

Agakungu n’abakobwa b’inshuti z’umukunzi wawe:

Mu rukundo ni byiza kumenya uwo uri we, ukamenya icyo ushaka, ukamenya gukunda nk’umuntu mukuru, ukareka iby’abana. Mu gihe uri mu rukundo ni byiza kumenya inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe, ariko ugomba kumenya ko hari umupaka utagomba kurenga, ukamenya aho ugarukira, utazavaho wikururira ishyano bikaba byagusenyera maguru mashya kandi ari wowe byose wabigizemo uruhare. Kugirana agakungu kadashira n’inshuti z’umukobwa mukundana atari byiza, kandi nawe musore uramutse ari wowe babikorera byakubabaza. Itware neza mu mubano w’abakobwa b’inshuti z’uwo mukunda kuko bizakubera umugisha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU