Umunyamideli Natasha Crown ukomoka mu gihugu cya Sweden yashyizwe ku mwanya wa mbere nk’umugore ufite ikibuno kinini kurusha abandi bose, ndetse nawe ngo bimutera ishema.

Uyu niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi

Iyi nkumi bita Natasha Crown ifite imyaka 24 akaba atuye mu mujyi wa Gothenburg wo mu gihugu cya Sweden. Ikibuno cye gipima ibiro bitandatu (6).

Aganira n’ikinyamakuru The Sun, Natasha yavuze ko aterwa ishema no kuba ahiga abandi bose mu kugira ikibuno kinini, ndetse ngo azakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ahorane uyu mwanya.

Yagize ati: “Uko nzajya nkomeza kwinjiza agatubutse, ni nako ikibuno cyanjye kizajya kirushaho kwiyongera. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkomeze kuza muba mbere bafite ikibuno kinini ku isi.”

Crown ahamya ko afite indyo ze zihariye afata buri munsi, zikarushaho kongera ibinure ku kibuno cye. Mubyo yifuza ngo harimo kuba yagira ikibuno gipima ibiro 15.

Uyu niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi Uyu niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi Uyu niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi Uyu niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi Uyu niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU