Abakundana hari igihe bibaza niba hari urukundo ruramba hagatiyabo bakabura gihamya, bamwe ugasanga barashidikanya ku rukundo rwabo ku buryo banatana nyamara ari ukwibeshya ku bimenyetso wagenderaho ureba niba urukundo rwanyu rufite ingufu.

Image result for lasting love couple

Dore bimwe mu bimenyetso wagenderaho ugahamya urukundo ruramba hagati yanyu

  1. Niba umukunzi wawe ashimishwa no kuba muri kumwe

Mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe ukabona ntabwo ashaka ko mugenda kandi mwanarangije ibyo mwarimo ujye umenya ko agukunda cyane kandi ni ikimenyatso cy’ubukomere bw’urukundo rwanyu,gusa niba ajya akubwira ko agukunda ntashimishwe nuko muhura uzashishoze ku mpamvu ibitera.

2. Niba yirinda ko habaho kidobya mu rukundo

Umukunzi nyawe burya yirinda ko habaho ibibazo mu rukundo rwanyu ndetse agakumira n’inkomoko yabyo iyo ariyo yose,mbese aba yifuza ko nta kibazo na kimwe mwagirana,mu gihe hari ikibazo kibaye yongera gusubirana umutuzo ari uko gikemutse.

3. Umubona igihe umukeneye.

Ni byiza iyo ukeneye ubufasha ku mukunzi wawe ntashidikanye kubuguha byihuse mu gihe uri mu bihe bikomeye by’ubuzima, mu gihe urwaye akakuba hafi, akakwitaho muri byose kugeza ukize kandi agakomeza kumenya amakuru yawe nyuma yo gukira.

4. Niba mwizerana.

Icyizere ni ikintu gikomeye cyane hagati y’abakundana kandi ibi nibyo bikomeza cyane urukundo, kuko niba umukunzi wawe atagusigira telephone ye mwasohokanye ni ikimenyeko cy’uko atakwizera ariko niba akwizera uzahore wizera ko urukundo rwanyu rukomeye.

5. Mugagarizanya amarangamutima

Iki ni ikimenyetso gikomeye cyane cyizatuma wizera umukunzi wawe kiruta ibi byavuzwe haruguru byose mbese nicyo cy’ibanze washingiraho.niba koko uwo mukundana umukunda by’ukuri ukanabimwereka nawe akabikugaragariza ntawe ujya avunisha undi mu rukundo mukomereze aho kandi urukundo rwanyu rurakomeye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU