Indirimbo Ntakibazo iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, yinjirije akayabo itsinda rya Urban Boyz mu gitaramo bakoreye I Nyamirambo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 06 Nyakanga 2018.

Ntakibazo n’indirimbo ihuriwemo n’abasore babiri bagize itsinda rya Urban Boyz {Nizzo Kabossi na Humbel Jizzo} hamwe n’umunyempano Bruce Melody n’umuraperi Riderman. Uburyo ikozemo ndetse n’ubutumwa buyikubiyemo biri mu byatumye ikomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano.

Ubwo Urban Boyz bataramiraga I Nyamirambo ahazwi nka Mexico Club kuri uyu wa Gatanu, indirimbo zabo zose zishimiwe cyane gusa bigeze kuri ‘Ntakibazo’ biba ibindi bindi.

Abiganjemo urubyiruko bifatanyije n’iri tsinda kunyuka umuziki kugeza mu rukerera. Abasore bamwe na bamwe bari bikuye imyambaro yabo, mu gihe abakobwa bari bashyize imbere Camera za Telepfone zabo kugira ngo bafotore amafoto y’urwibutso

Indirimbo 'Ntakibazo' yabyinwe karahava
Indirimbo ‘Ntakibazo’ yabyinwe karahava
Urban Boyz banyuzagamo bakanyuka umuziki
Urban Boyz banyuzagamo bakanyuka umuziki
Abenshi bari barimo no kwica akanyota
Abenshi bari barimo no kwica akanyota
Humble Jizzo yabwiye Touchrwanda ko 'Ntakibazo' ikomeje kubinjiriza agatubutse
Humble Jizzo yabwiye Touchrwanda ko iyi ndirimbo ikomeje kubinjiriza agatubutse
Abakobwa b'i Nyamirambo bari bashyize mu bicu Camera za telefoni, kugira ngo bafotore Urban Boyz
Abakobwa b’i Nyamirambo bari bashyize mu bicu Camera za telefoni, kugira ngo bafotore Urban Boyz
Nizzo aririmbana n'abakunzi ba Urban Boyz
Nizzo aririmbana n’abakunzi ba Urban Boyz
Iki gitaramo cyari uburyohe
Iki gitaramo cyari uburyohe

Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3) Urban Boyz i Nyamirambo (3)

AMAFOTO: NSANZABERA JEAN PAUL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU