Ruth Wanjiku Kamande wo gihugu cya Kenya, uzwiho kuba yaratowe nka Nyampinga wa Gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we, akatirwa igihano cy’urupfu.

Nyampinga wa gereza Ruth Wanjiku Kamande yakatiwe igihano cyo gupfa

Daily Nation dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ruth Wanjiku Kamande w’imyaka 24 yakatiwe igihano cy’urupfu. Nyuma y’uko hari hashize igihe higwa ku kirego yashinjwa cyo kuba yarishe uwari umukunzi we Farid Mohammed amujombaguye icyuma inshuro 25 zose,  bikarangira hagaragaye ibimenyetso simusiga by’uko ariwe wakoze icyaha cyo kwica uyu Farid.

Nyampinga wa gereza Ruth Wanjiku Kamande yakatiwe igihano cyo gupfa

Mu mwaka wa 2015, nibwo Kamande yivuganye uyu musore bakundanaga, bivugwa ko yamujijije kuba yarafataga imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ntabimubwire bigatuma havamo amakimbirane hagati yabo.

Mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda Ruth Wanjiku Kamande amaze afunzwe, yari akomeje kugaragaza ko yahindutse mu myitwarire, akaba yaranotowe kuba Nyampinga wa Gereza y’Abagore ya Lang’ata mu 2016, ariko ibyo byose byabaye imfabusa imbere y’ubucamanza kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

Nyampinga wa gereza Ruth Wanjiku Kamande yakatiwe igihano cyo gupfa

Umucamanza Jessie Leesit yanzuye ko kubera iburemere bw’icyaha cyo kwica kubushake Kamande yakoze, agomba guhanishwa igihano cy’urupfu. Yanavuze ko gukomeza kumufunga bidahagije kuko byamugaragaza nk’intwari mu byaha bimuri ku mutwe.

Miss Kamande yahawe iki gihano nyuma y’uko abanyamategeko bamuburanira bari baherutse gutanga icyifuzo cy’uko yadohorerwa akwemererwa gutangira amasomo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yari yariyandikishije agatsinda ndetse akemererwa kwiga binyuze mu buryo bwemewe muri gereza.

Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bizamini byafashwe na muganga atesheje agaciro ibirego Miss Ruth Wanjiku Kamande yari yaratanze avuga ko yishe uriya musore kubera yari yamufashe ku ngufu kandi yari afite agakoko gatera SIDA.

Abanyamategeko baburanira Ruth Wanjiku Kamande, bemeje ko n’ubwo Kamande akatiwe igihano cy’urupfu bazakomeza kujurira kugeza ubwo ukuri kwe nako kuzagaragarira ubucamanza bugahindura icyemezo bwafashe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU