Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, I Gikondo ahasanzwe habera imurikarugurishwa habereye igitaramo cya nyuma cy’irushanwa riruta ayandi mu Rwanda {Primus Guma Guma Super Star} cyegukanywe na Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody.

MC Buryohe niwe urimo gushushya urugamba
MC Buryohe niwe urimo gushushya urugamba

Primus Guma Guma Super Star n’irushanwa riruta ayandi yose mu muziki wo mu Rwanda, rikaba rimaze imyaka igera kuri irindwi ribera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, akurikirwa na King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Ibitaramo bya PGGSS 8 byahereye i Gicumbi, hakurikiraho Musanze, Huye na Rubavu. Uretse ibitaramo nyamukuru, habayemo n’ibindi bitaramo byo kwiyereka abakunzi b’umuziki baherereye mu turere Guma Guma itagezemo, ibi bikaba bizwi nka “Mini Road Show”.

Muri uyu mwaka wa 2018, rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

ZIMWE MU MPINDUKA ZIHARIYE MURI PGGSS8

Zimwe mu mpinduka zihariye Bralirwa yashyizemo uyu mwaka harimo kuba umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma Super Star Season 8 azahembwa miliyoni 20 mu gihe mu myaka yashize yahabwaga miliyoni 24. Indi mpinduka nziza ni uko umuhanzi warushije abandi by’ukuri azemezwa n’abagize akanama nkemurampaka gusa.

Uretse impinduka mu mafaranga azatangwa nk’ibihembo, umubare w’ibitaramo na wo ubu wagizwe bitanu mu gihugu hose ndetse abahanzi baririmba mu buryo bwa live ijana ku ijana 100%. Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni azahabwa miliyoni 15, bivuze ko umuhanzi afite amahirwe yo kwegukana ibihembo byose agahabwa miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

UKO BYIFASHE I GIKONDO

Abafana benshi bamaze kugera I Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurishwa aho bari gususurutswa n’umushyushyarugamba MC Buryohe ufite imyuka myinshi kuri uyu munsi.

Nkuko bisanzwe bimenyerewe, ahabereye igitaramo cya Guma Guma Nta cyaka kirangwa ku muntu wese witabiriye iki gitaramo, kuko Primus ikonje n’ishyushye ihari ku bwinshi.

DJ Ira niwe urimo kuvanga imiziki
DJ Ira niwe urimo kuvanga imiziki
Abasore b'ibigango bashinzwe umutekano bahari ku bwinshi
Abasore b’ibigango bashinzwe umutekano bahari ku bwinshi
Urubyiruko rufite impano zo kuririmba rurimo kwigaragaza
Urubyiruko rufite impano zo kuririmba rurimo kwigaragaza
Icyo kunywa gihari kubwinshi
Icyo kunywa gihari kubwinshi

Abanyamakuru Lucky na Joel Rutaganda
Abanyamakuru Lucky na Joel Rutaganda

Umuraperi Mukadaff ni umwe mu baje kwihera ijisho
Umuraperi Mukadaff ni umwe mu baje kwihera ijisho

6:45 : Abize umuziki ku Nyundo batangiye gushyushya abantu mu muziki wa Live

Abanyeshuri bize umuziki ku ishuri rya Nyundo ari nabo basanzwe bafasha abahanzi mu kuririmba mu buryo bwa Live, bahamagawe ku rubyiniro  kugira ngo babe bagorora ijwi.

Umwe mu bagize Sebeya Band
Umwe mu bagize Sebeya Band

Umwe mu bagize Sebeya Band Umwe mu bagize Sebeya Band

7:10: Hakiriwe abagize akanama nkemurampaka

Abagize akanama nkemurampaka {Judges}, Aimable Twahirwa, Umuhanzikazi Tonzi ndetse na Lion Manzi bahawe ikaze kugira ngo baze gutanga amanota hakurikijwe uko abahanzi bitwaye.

Abagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka

7:15: Bruce Melody niwe muhanzi ubimburiye abandi bose

Umunyempano Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody mu muziki niwe ubimburiye abandi bose kuza ku rubyiniro. Uyu musore uri mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Guma Guma yakiranywe induru n’amashyi menshi.

Muzo yaririmbye harimo Ntundize, akurikizaho Ikinya iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda. Melody yanyuzagamo agasaba abakunzi be kumufasha kuririmbana nawe ari nako induru benshi bayiha umunwa. Uyu musore ashoreje mu ndirimbo yitwa ‘Ndumiwe’ yabyinishije benshi.

Bruce Melody ari guhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Bruce Melody ari guhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Abafana bari kunyuka umuziki
Abafana bari kunyuka umuziki
Melody yaririmbye Ikinya, Ntundize, na Ndumiwe
Melody yaririmbye Ikinya, Ntundize, na Ndumiwe

Abafana bari kunyuka umuziki Abafana bari kunyuka umuziki Melody yaririmbye Ikinya, Ntundize, na Ndumiwe

7:30: Umuraperi Khalfan akoze agashya aza mu mva

Umuraperi Nizeyimana Odo ukoresha izina rya Khalfan mu muziki akoze agashya katigeze gakorwa nundi muhanzi muri Guma Guma, ubwo yazanwaga mu isanduku.

Khalfan yakoze agashya bamuzana mu mva
Khalfan yakoze agashya bamuzana mu mva
Perfomance ya Khalfan yishimiwe cyane
Perfomance ya Khalfan yishimiwe cyane
Khalfan yari yitwaje ababyinnyi
Khalfan yari yitwaje ababyinnyi

Muri iyo sanduku yajemo, Hari harimo inuma, ibi byatumye benshi mu bafana be batangara cyane. Uyu musore yanerekanye impano benshi batari bamuziho yo kunyuka umuziki.

Muzo yaririmbye harimo iyitwa ‘Ibaruwa’, ‘Nabibonye ugiye’ usoreza kuri ‘Nabo Sibo’ maze ahita asubira mu isanduku baramujyana.

Uyu musore yerekanye ko Hip Hop ikunzwe cyane
Uyu musore yerekanye ko Hip Hop ikunzwe cyane

7:50: Umuraperi Jay C niwe uje ku mwanya wa 3

Umuraperi Jay C ukunda kwiyita Ambasaderi uvugira imbabare niwe muhanzi waje kuririmba ku mwanya wa 3, akaba yakurikiye Khalfan.

Uyu musore ukora Hip Hop y’umwimerere yinjiriye mu ndirimbo ‘Sibomana’ akurikizaho ‘Am Back yakoranye na Bruce Melody, maze asoreza mu yitwa ‘Isugi.’

Am Back yatumye abakunzi be bamwishimira cyane
Am Back yatumye abakunzi be bamwishimira cyane
Umuraperi Jay C akunda kwiyita Ambasaderi uvugira imbabare
Umuraperi Jay C akunda kwiyita Ambasaderi uvugira imbabare

8:10: Christopher yakiranywe amashyi menshi avanzemo n’induru

Umuhanzi w’umunyagikundiro, Muneza Christophe [Christopher] uri mu bahabwa amahirwe yo kuza kwegukana igikombe niwe winjiye kuri Stage nyuma ya Jay C.

Yinjiriye muyitwa ‘Ijuru rito’ ayirangije aririmba agace gato ka Like Queen yakoranye na Lil G, maze ahita akurikizaho iyitwa ‘Uwo munsi’ ikoze mu buryo bubyinitse.

Christopher yeretswe urukundo
Christopher yeretswe urukundo
Christopher ati 'Umuziki s'Intambara
Christopher ati ‘Umuziki s’Intambara

Abakobwa muri Sebeya Band
Abakobwa muri Sebeya Band

Uyu musore yanyuzagamo akabwira abakunzi be ko umuziki Atari intambara, akabasaba gusimbukana nawe.Christopher Yashoreje kuyitwa ‘Arahagije.’

8:25: Itsinda rya Active niryo rigezweho

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu aribo ‘Tizzo, Olvis na Derek’ nibo bahanzi baje kuri Stage nyuma ya Christopher. Aba basore basanzwe ari ababyinnyi bakomeye binjiriye mu ndirimbo yitwa Aisha.

Nkuko bisanzwe bimenyerewe, iyo aba basore bakandagiye kuri Stage, ibintu birahinduka kuko bazana imbyino z’umwihariko. Izindi ndirimbo baririmbye harimo iyitwa ‘Lift na Final’ maze banasogongeza abafana babo igice gito cy’indirimbo yabo igezweho bita ‘Bape.’

Itsinda rya Active rizwiho kubyina cyane
Itsinda rya Active rizwiho kubyina cyane
Aba basore beretswe urukundo n'abakunzi babo
Aba basore beretswe urukundo n’abakunzi babo

Derek
Derek
Olvis
Olvis
Tizzo
Tizzo

8:40: Mico The Best yinjiranye n’inkumi barawunyuka

Umuhanzi usanzwe umenyerewe mu njyana ya Afro Beat, Mico Prosper wiyise Mico The Best mu muzika yinjiranye kuri Stage inkumi izunguza umubyimba ndetse n’abandi babyinnyi ku ruhande.

Akigera kuri Stage, Mico yahise abwira abakunzi be ati murabizi ko nababwiye ko umukobwa wanjye ashotorana, niko guhita ahamagara inkumi y’ikimero kugira ngo ize ishotore abagabo.

Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba
Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba

Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba

Mico ati Umukobwa wanjye arashotorana
Mico ati Umukobwa wanjye arashotorana

Uyu musore w’ibigango yakomeje gushimangira injyana ya Afro Beat yifashishije indirimbo ze zirimo ‘Akabizu’ na ‘Umugati’ yakoranye na King James.

9:00: Umuhanzikazi Queen Cha niwe mukobwa uje bwa mbere kuri Stage

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne ukoresha izina rya Queen Cha mu muziki niwe mukobwa ubimburiye abandi kuza kuri Stage, akaba yaje aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi maze ahera ku ndirimbo yitwa ‘Kizimyamwoto’ yakoranye na Mubyara we Safi Madiba.

Uyu muhanzikazi w’umunyagikundiro yakurikijeho iyitwa ‘Isiri’ maze asoreza ku yitwa ‘Umwe rukumbi’ yakoranye n’umuraperi Riderman.

Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo
Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo

Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo Bad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa waboBad Rama na Marina baje gushyigikira umukobwa wabo

Queen Cha yazanye n'ababyinnyi
Queen Cha yazanye n’ababyinnyi

Queen Cha yazanye n'ababyinnyi

9:20: Just Family niryo tsinda rigezweho

Itsinda rya Just Family rigizwe na Jimmy, Bahati na Chris niryo rikurikiye Queen Cha. Aba basore batatu babanje kubwira abafana babo ko bashimishijwe nuko bakoze Come Back ikabakundira. Aba bifashishije indirimbo zabo zirimo ‘Bareke’, ‘Mureke Agende’, na ‘Hummer.’

Itsinda rya Just Family ryatangaje ko bishimiye kuba barakoze Come Back ikabahira
Itsinda rya Just Family ryatangaje ko bishimiye kuba barakoze Come Back ikabahira
Jimmy
Jimmy
Bahati
Bahati
Chris
Chris

9:30: Uncle Austin uje muri Guma Guma ku nshuro ya mbere yeretswe urukundo

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Uncle Austin unitabiriye Guma Guma ku nshuro ye ya mbere niwe muhanzi uri kuri Stage aka kanya. Uyu mugabo ukunzwe yinjiriye mu gace gato k’indirimbo ‘Bagupfusa Ubusa,’  maze ahita aririmba iyitwa’Everything’ yakoranye na Meddy iri mu zishimiwe na benshi.

Uncle Austin yaririmbye izirimo ‘Ibihe Byose’, na ‘Nzakwizirikaho’ maze yerekwa urukundo rudasanzwe.

Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin arishimiwe cyane
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austin arishimiwe cyane
Uyu mugabo wamamaye cyane kuri Kiss FM
Uyu mugabo yamamaye cyane kuri Kiss FM
Austin yaririmbye izirimo Everything, Nzakwizirikaho na Ibihe Byose
Austin yaririmbye izirimo Everything, Nzakwizirikaho na Ibihe Byose

9:45:Umuraperikazi Young Grace niwe muhanzi uririmbye ku nshuro ya 10

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace ukoresha izina rya Young Grace mu muziki niwe muhanzi uririmbye ku nshuro ya 10. Uyu mwari yinjiye aririmba iyitwa ‘Hello Boss’, akurikizaho ‘Hip Hop’, asoreza muyo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Whisky ya Papa.’

Uyu muraperikazi yeretswe urukundo
Uyu muraperikazi yeretswe urukundo
Young Grace yaje yambaye Costume
Young Grace yaje yambaye Costume

Nyuma ya Young Grace, igikorwa nyirizina ninkaho aribwo gitangiye kuko abagize akanama nkemurampaka batangiye gukusanya amanota kugira ngo hatorwe uwarushije abandi muri Primus Guma Guma Super Star 8.

AMAFOTO: NSANZABERA JEAN PAUL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU