Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports ifite umukino uyu munsi yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya AZAM FC uyu munsi kuwa mbere i Tariki ya 09 Nyakanga 2018.

Rayon ifite umukino uyu munsi na Azam Fc ngo ntabwoba ibateye

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon sports bari i Dar es Salaam, ikaba yibanze cyane kunanura imitsi no kongera imbaraga mu bakinnyi. Iyi myitozo yakoreshejwe n’umutoza Roberto afatanyije na Corneille hamwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma.

Nyuma y’iyi myitozo, mu kiganiro umukinnyi Djabel yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Isango Star dukesha iyi nkuru, ko umwuka umeze neza, bose biteguye kandi bazi neza ko ikipe ya Azam ari ikipe nziza ariko ko ari amakipe abiri meza azaba yahuye. Yakomeje ahamya ko intego yabajyanye ari igikombe bityo ko biteguye kwitwara neza mu mukino w’uyu munsi n’indi ikurikiraho kugeza ku wa nyuma.

Rayon ifite umukino uyu munsi na Azam Fc ngo ntabwoba ibateye

Corneille uyoboye delegation nawe yahamije ko ikipe yiteguye gushimisha abanyarwanda ikomeza kwitwara neza muri iri rushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu cyacu “Cecafa Kagame Cup”.

Uyu mukino uteganyijwe uyu ku wa mbere uraba ari uwa 1/4 ukaza kubera ku kibuga cya Uwanja wa Taifa guhera saa cyenda (15h00) ku isaha y’ i Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU