Guhera saa kumi n’imwe(17h00) z’amasaha y’i Kigali Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports irakina umukino n’ikipe ya Lydia Ludic Burundi (LLB) muri Cecafa Kagame Cup 2018.

Rayon sports irakina umukino uyihesha amahirwe yo gukina 1/4 muri Cecafa

Ni umukino uza kubere ku kibuga cya Chamazi (Azam Complex center). Uyu mukino ni uwa gatatu muri iri tsinda. Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports birayisaba kuwutsinda byanze bikunze kugira ngo ibashe kubona byoroshye itike yogukina imikino ya 1/4, kuko imaze kunganya imikino ibiri ikaba ifite amanota 2 kugeza ubu aho inganya n’ikipe ya Gormahia ikarusha LLB ifite rimwe.

Rayon Sports yongeye guhura na LLB nyuma y’ uko yayisezereye mu majonjora y’imikino ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon sports iramutse itsinze uyu mukino byitezwe na benshi ko yagira amanota atanu ayemerera guhita ikomeza mu kiciro gikurikiraho kuko kugeza ubu, ikipe ifite amanota menshi muri iri tsinda yaba AS Ports iramutse itsinze Gormahia.

Kugeza ubu abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon sports bameze neza kandi biteguye kwitanga uko bishoboka kose kugira ngo babashe kubona amanota atatu y’uyu munsi.

Mugihe mu mukino waraye ubaye, ikipe ya APR Fc yatsinze Dakadaha Fc ibitego 4-1, naho ikipe ya SC Simba yanganyije na Singida 1-1.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU