Uyu munsi kuwa kabiri i tariki 3 Nyakanga 2018 guhera saa saba ku isaha yi Kigali, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa kabiri ihura n’ ikipe ya AS Port yo mugihugu cya Djibuti.

Rayon sports irakina umukino wa kabiri muri Cecafa na AS Port

Uyu mukino ni uwa kabiri ku makipe yombi, Rayon Sports ikaba igiye kuwukina ishaka amanota atatu yo kuyigumisha mu murongo mwiza wo kujya mu gice gikurikiyeho kuko umukino wa mbere yanganyije n’ikipe ya Gormahia yo muri Kenya biyisha kubona inota rimwe.

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Port yabashije gutsinda ikipe ya LLB ibitego 2-1 ibona amanota atatu yayihesheje kuyobora itsinda ryayo rya B izi zombi zihuriyemo.

Umukino y’uyu munsi uri bubere kuri stade ya (Chazama stadium) iyi stade ubusanzwe niya centre ya AZAM FC (Azam Complex center). Umukino uratangira ku isaha ya saa saba z’i Kigali ukaza gukurikirwa n’uri buhuze ikipe ya Gormahia na LLB ku isaha ya saa cyenda z’i Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU