Uyu munsi kuwa gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 binyujijwe mu itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yashyize ahagaragara rivuga ko ishami rishinzwe iperereza rya hawe umuyobozi mushya.

RDF ishami rishinzwe iperereza rya hawe umuyobozi mushya

Uru rwego rwahawe umuyobozi mushya ari we Col. Andrew Nyamvumba, wahise azamurwa mu ntera akuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Minisiteri y’Ingabo yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018. Yatangaje ko izi mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga mu ngabo z’u Rwanda.

Col. Nyamvumba yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Yari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iteganyabikorwa, umwanya yari amazeho umwaka umwe.

Uyu munsi nibwo yahawe urwego rushya kandi rufite inshingano zitandukanye n’iz’urwo rusimbuye rwakoraga, aho bazibanda mu mikorere ijyanye n’igihe isi igezemo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU