Ikipe ya Real Madrid yiteguye gukora ibirori byo gusezera ku musore Cristiano Ronaldo ugiye gusohoka muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

ibirori byo gusezera

Ikinyamakuru ’Marca’ cyo muri Espagne kiravuga ko Real Madrid yiteguye gukorera Ronaldo ibirori byo kumusezeraho mu rwego rwo kumushimira ibyo yabagejejeho.

Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo Jorge Mendes ushinzwe gushakira isoko Ronaldo yahuye na perezida wa Real Madrid Frorentino Perez bemeranywa ko uyu mukinnyi agomba gusohoka muri iyi kipe.

Ikipe ya Juventus igiye kugura Ronaldo wayandikiyeho amateka ayitsinda igitego kitazibagirana mu mateka ya ruhago.
Ikipe ya Juventus igiye kugura Ronaldo wayandikiyeho amateka ayitsinda igitego kitazibagirana mu mateka ya ruhago.

Biravugwa ko ikipe ya Juventus yaguze Ronaldo miliyoni 100 z’Amayero aho azajya ahembwa miliyoni 30€ ku mwaka.

Ronaldo asezeye mu ikipe ya Real Madrid aciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watyitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo (451).

Uretse ibi kandi yayihesheje ibikombe bitandukanye harimo na bine bya Champions League.

Cristiano Ronaldo asezeye mu ikipe ya Real Madrid nk’intwari ikomeye yabahesheje ibikombe.
Cristiano Ronaldo asezeye mu ikipe ya Real Madrid nk’intwari ikomeye yabahesheje ibikombe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU