Umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop mu gihugu cya Uganda, Recho Rey amaze iminsi ashinjwa kuba umutinganyi wa Sheebah Karungi, gusa ku ruhande rwe yahakanye aya makuru habona.

Aba bombi bamaze iminsi bashinjwa kuryamana
Aba bombi bamaze iminsi bashinjwa kuryamana

Sheebah Karungi n’umuhanzikazi umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo muri Uganda, kimwe no muri Africa y’iburasirazuba yifashishije indirimbo ze zirimo nka Embelazo yakoranye na Bruce Melody, Weekend yakoranye na Run Town, Binkolera yakoranye na The Ben, Farmer yakoranye na Ykee Benda n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi amaze igihe kitari gito ashinjwa kuryamana n’abakobwa bagenzi be, ni nyuma yuko atandukanye n’umuraperikazi Keko witegura kurushingana n’umukobwa mugenzi we.

Sheebah aherutse kwamamaza bidasanzwe indirimbo nshya ya Recho Rey, maze benshi batangira guhwihwisa ko aba bombi basigaye bakundana, ni nyuma y’ibyumweru bitari bike bari bamaze basohokana ahantu hatandukanye.

Inshuti zabo zabwiye Ugblizz ko umubano w’aba bombi ucyemangwa, kuko ngo bamaze iminsi batarekurana, ndetse ngo banafite inzu y’ibanga bahuriramo rwihishwa, bakamarana amajoro atari macye.

Ibi ariko byo kuba umutinganyi wa Sheebah Karungi Umuraperikazi Recho Rey yabihakanye yivuye inyuma, aho yashimangiye ko kuba yari amaze iminsi ahararanye na Karungi bidasobanuye ko bakundana, ahubwo ngo n’ubufasha nk’ubundi bwose.

Recho Rey yigaramye umubano we na Karungi
Recho Rey yigaramye umubano we na Karungi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU