Umukinnyi wakanyujije mu ikipe y’igihugu ya Brazil, Rivaldo yabwiye amagambo akomeye Rutahizamu Neymar Jr witezweho guheka ikipe ye mu mikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera mu burusiya.

Ikipe ya Brazil iherutse gusezerera ikipe ya Mexico ibifashijwemo na Neymar na Firmino, bahita bakatisha itike ya ¼ aho ku munsi w’ejo bafite umukino utoroshye uzabahuza n’ikipe y’igihugu y’ububiligi.

Neymar Jr yitezweho kugeza kure Brazil
Neymar Jr yitezweho kugeza kure Brazil

Neymar Jr ari mu bakinnyi bavuzwe cyane muri iyi mikino bitewe n’udutendo tunyuranye yagiye akora, tugasetsa benshi. Akibukwa cyane nako yakoreye mu mukino wa Mexico ubwo umukinnyi yamukandagiraga ku kaguru, maze undi nawe akigaragura cyane k’uburyo ababibonye bagize ngo yatewe n’ibisazi.

Rivaldo nkumwe mu bakanyujijeho mu ikipe ya Brazil ndetse akanayifasha gutwara igikombe cy’isi, yabwiye Neymar amagambo yo kumukomeza, amukangurira kwima amatwi abakomeje kumuha urwamenyo kuko ngo abenshi bamaze gusubira iwabo.

Mu butumwa yanditse kuri Instagram ye yagize ati “ @neymarjr kina nkuko warusanzwe ukina, ntiwite ku bitekerezo by’abantu kuko ndabizi abenshi bari iwabo. Nubona uko utera amashoti akomeye, uzabikore, Nubona uko utsindisha umutwe, Uzabikore, Nubona kugwa ari ngombwa bitewe n’ikosa bagukoreye uzabikore. Benshi bahangayikishijwe no kuba uri umusore ukomoka iwabo wa Ruhago. Komeza ujye juru, Komeza utere imbere muri ruhago yawe.”

Ubutumwa Rivaldo yageneye Neymar
Ubutumwa Rivaldo yageneye Neymar

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU