Umunyamakuru w’imikino ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, Rutamu Elie Joe yasezeye mu itangazamakuru nyuma yuko yari yarabisezeraniye abanyarwanda, ashimangira ko azahagarara ku ijambo yavuze.

Rutamu Elie Joe yiyemeje gusezera mu itangazamakuru

Rutamu Elia Joe asezeye kubera gutsindwa kw’ikipe ya Argentina mu mikino y’igokombe cy’isi igahita isezererwa nkuko yari yarabivuze mbereko ikipe ya Argentine na Messi nibadatwara Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka aza sezera mu itangazamakuru.

Argentina itsinzwe ibitego 4 kuri 3 by’abafaransa mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi. Rutamu kuri ubu ukora ikiganiro cy’imikino no kogeza umupira w’amaguru kuri Radio 1, mu mikino yo mu matsinda y’igikombe cy’Isi cya 2018 kiri kubera mu Busiya, yavuze ijambo ryatunguye abantu benshi avuga ko ikipe ashyigikiye ya Argentine nidatwara iki gikombe azava mu mwuga w’itangazamakuru, ibintu yasubiyemo inshuro nyinshi cyane.

Rutamu Elie Joe yagize ati: “Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzarangira nanjye mva muri izi studio njya guhinga, njya gukora ibindi ni byo …Mu buryo budasubirwaho, Igikombe cy’Isi kirarangira ku itariki 15 Nyakanga 2018, ndangize amasezerano y’aba bantu bose turi kwamamariza namwe ‘abafana’ muryoherwa, ubundi nanjye ndajya guhinga no korora inka.”

Rutamu Elie Joe yiyemeje gusezera mu itangazamakuru

Rutamu Elia Joe ukorera Radio 1 ubu nkuko abyemeza, yavuze ko agomba gusezera neza k’umugaragaro taliki ya 15 Kamena 2018, ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi (Final).

Rutamu Elie Joe wari umaze imyaka ibiri kuri Radio 1, yagiye akorera amaradiyo atandukanye hano mu Rwanda harimo:

  • Radio Salus
  • Radio Rwanda ya Nyagatare
  • Radio Flash
  • Isango Star
  • Radio Rwanda

Rutamu Elie Joe akaba amaze imyaka isaga 10 akora umwuga w’itangazamakuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU