Mu mudugudu wa Kabuye akagari ka Cyanya umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana abaturage baravuga ko bamaze igihe babangamirwa n’amazi ava ku mihanda no mu Gakiriro ka Rwamagana.

Rwamagana: Abaturage baravuga ko babangamirwa n’amazi abatera mu mazu

Aya maze aturuka muri aka Gakiriro ka Rwamagana abaturage bavuga ko yangiza imirima n’amazu yabo kubera ko nta nzira yahawe, kandi bavugako bamaze igihe bahanganye n’iki kibazo cy’amazi ava mu muhanda no mu Gakiriro ka Rwamagana maze akangiza imirima n’amazu yabo kubera ko ngo atahawe inzira anyuramo

Kubera ingaruka ndetse n’impungege bahorana, aba baturage barasaba ko ayo mazi yashakirwa inzira nyayo mu gihe cya vuba kugira ngo ajye areka kubahoza ku nkeke .

Rwamagana: Abaturage baravuga ko babangamirwa n’amazi abatera mu mazu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurege wa Kigabiro Muhamya Amani avuga ko iki kibazo cy’amazi ava mu muhanda no mu gakiriro maze agatera abaturage bakizi, gusa ngo hafashwe umwanzuro ko mu ngengo y’imari ya 2018/2019 hazubakwa ruhurura ayo mazi azajya anyuramo bityo n’ayo mazi ntiyongere gusenyera abaturage.

Abaturage baravuga ko nubwo amazi yabateye mu gihe gishize cy’imvura bayarokotse, gusa ngo nta cyizere bafite ko imvura niyongera kugwa igasanga nta nzira nyayo ayo mazi yashakiwe ,ngo babona atazabasiga amahoro mu gihe yaba adashakiwe inzira mu buryo bwihuse.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU