Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 muri Mexico Club i Nyamirambo hateganyijwe igitaramo cyo kwegereza abahanzi abakunzi babo cyatumiwemo Umuhanzi Safi madiba.

Safi madiba azataramira abakunzi be muri Mexico Club kuwa gatanu

Umuhanzi Safi madiba yamenyekanye cyane ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Urban boys, nyuma akaza kuvamo agatangira gukora umuziki kugiti cye.

Kuri ubu uyu muhanzi Safi Madiba ari kubarizwa mu itsinda rya the mane label, aho amaze kuhakorera indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo nka; “Got it” yakoranye na Meddy, ndetse na “My hero”.

Safi madiba azataramira abakunzi be muri Mexico Club kuwa gatanu
Indirimbo “Got it” ya Safi Madiba na Meddy yakunzwe na Benshi

Kuri uyu wa gatanu biteganyi ko uyu muhanzi aza gutaramira inyamirambo imbere ya  cosmos muri Mexico club.

Imwe mu mpamvu nyamukuru yo gutegura iki gitaramo ni mu rwego rwo gushimisha abakunzi bumuziki Nyarwanda, ndetse ni no muburyo bwo kurushaho kwegereza abahanzi abafana babo bakunda. Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu kuri buri wese uzabasha kuhagera

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU