Umuraperi w’icyamamare muri Afurika Sarkodie, ukomoka mu gihugu cya Ghana yakoze ubukwe gakondo n’umukunzi we Tracy Ama Addo bari bamaranye igihe kinini, mbere y’uko bambikana impeta ihamya isezerano ryabo rya burundu.

Sarkodie yakoze ubukwe gakondo

Michael Owusu Addo, wamamaye cyane nka Sarkodie, ni umwe mu ba raperi bakunzwe cyane muri Afurika, cyane cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Adonai’, ‘Pain Killer’, ‘U Go Kill me’ n’izindi.

Sarkodie yakoze ibirori gakondo mu muryango w’umugore we ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2018, ibirori byabareye ahitwa 7 Guava Link (Gowa Street) ahari hakoraniye abiganjemo abo mu miryango yombi.

Michael Owusu Addo na Tracy Ama Addo, bagiye kwambikana impeta nyuma y’uko bari bamaze imyaka irenga icumi bakundana, bakaba bari basanzwe bafitanye umwana witwa Adalyn Owusu Addo ‘Titi’, na we akaba yari muri ibyo birori byabo by’ubukwe gakondo.

Nkuko tubikesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri Ghana, Sarkodie na Tracy bazambikana impeta y’isezerano mu mpera z’iki cyumweru, mu birori byabo byatumiwemo abiganjemo abayobozi bakomeye muri iki gihugu n’ibyamamare bisanzwe bifitanye ubumwe n’umubano ukomeye n’uyu muhanzi Sarkodie.

Michael Owusu Addo winjiye mu muziki nk’umwuga mu mwaka wa 2007, ni nabwo yatangiye gukundana na Tracy Ama Addo.

AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIRORI GAKONDO:

Sarkodie yakoze ubukwe gakondo Sarkodie yakoze ubukwe gakondo Sarkodie yakoze ubukwe gakondo Sarkodie yakoze ubukwe gakondo

Sarkodie yakoze ubukwe gakondo Sarkodie yakoze ubukwe gakondo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU