Umukinnyi ufite ubwenegihugu bw’umurundi Shassir Nahimana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports mu  ubu ari kubarizwa mu mu gihugu cya Oman mu ikipe yaho yo mu cyiciro cya mbere.

Shassir Nahimana arasinya umwaka 1 ku bihumbi $25 muri Oman ejo

Umukinnyi Nahimana Shassir wakiniraga ikipe ya Rayon sports igihe cy’imyaka ibiri ubu ari kubarizwa mu gihugu cy’abarabu muri Oman.

Tubibutse ko uyu mukinnyi yahebwe nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona mu mwaka wa 2016/17 hano mu Rwanda, ndetse afasha n’ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya Shampiyona muri uwo mwaka.

Uyu mukinnyi w’ifuzwaga n’ikipe ya Kiyovu Sport mu kwezi kwa mbere kuko miliyoni 2 n’igice(2,500,000 frw) z’amanyarwanda bashakaga kugura kontaro ye, habaho ku dahuza n’ubuyobozi bwa Rayon sports kubera ubuke bw’amafarnga.

Kuri ubu amakuru atugeraho avuga ko umukinnyi Nahimana Shassir ari mu ikipe yo mu gihugu cya Oman , ndetse akaba yaranahawe nimero 10 yarasanzwe yambara mu ikipe ya Rayon sports yakinagamo.

Shassir Nahimana arasinya umwaka 1 ku bihumbi $25 muri Oman ejo
Umunyarwanda Patient washakiye ikipe Shassir muri Oman

Umunyarwanda uzwi ku izina rya Patient usanzwe ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe hanze y’u Rwanda, wafashije umukinnyi Diarra wakiniragara Rayon sports kujya mu gihugu cya Congo Kinshasa ndetse na Patrick Sibomana kujya muri Slovakia, ubu akaba ari nawe washakiye Nahimana ikipe.

Mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati;” Nahimana Shassir yari amaze iminsi ari muri Oman, ubu ikipe zaho zaramukunze cyane ku buryo araza gusinya amasezerano kuri uyu wa gatandatu muri imwe mu makipe 3 ya mbere muri iki gihugu”.

“Yagiye ari ikipe yitwa SUR FC twumvikanye nayo. Ni ikipe ikomeye muri iki gihugu, ariko ishaka kumuhemba amafaranga macye, tuba turetse gusinya, gusa nyuma y’uko hajemo ikipe y’indi ikomeye muri Oman yamubonye akina, ubu bemeye kumuha byose twumvikanye, agasinya.”

Shassir Nahimana arasinya umwaka 1 ku bihumbi $25 muri Oman ejo

Shassir Nahimana arasinya amasezerano y’umwaka 1 gusa ku bihumbi 25 by’amadorari y’Amerika ($25 000), aho azajya ahembwa ibihumbi bine by’amadorari buri kwezi( $4000) muri iyi kipe yabaye iya 3 mu mwaka ushize w’imikino, ikaba itozwa n’umugabo ukomoka muri Bulgaria witwa Velizar Popov.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU