Shyuha Festival yagarutse!!! Uyu n’umwaka wa kabiri igiye kubera mu Rwanda. Ama modoka na Moto z’ibitangaza ziri mu bitegerejwe na benshi mu gitaramo nyamakuru kizaba kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 21 Nyakanga 2018.

Shyuha ni Festival igamije kumurika no kwamamaza imodoka na moto zigezweho, izakanyujijeho kera, Izifite umwihariko mu guhinda, Izihenze, Izifite imbaraga, Iziteye ukwazo cyangwa se n’izifite imitako itamenyerewe mu maso ya benshi.

Kuri ubu, Iyi Festival igiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri ahategerejwe imodoka zigera kuri 60 ndetse na Moto 70 ziturutse mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, Burundi, Kenya, Goma muri Congo ndetse na Tanzania.

Mu kiganiro abashinzwe gutegura Shyuha Festival bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Nyakanga 2018, badutangirije ko kuri  iyi nshuro harimo imyihariko inyuranye ndetse banakomoza ku kuba iyi Festival igiye gushyirwa ku ngengabihe y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Bakuru Paul, umuyobozi mukuru uri mu bategura Shyuha, yavuze ko muri iyi Festival hategerejwemo ama Kompani akomeye nka Volkswagen, Toyota n’andi menshi asanzwe afite ibinyazibiga.

Bakuru yavuze ko Shyuha Festival igiye no gushyirwa ku ngengabihe y’ubukerarugendo mu Rwanda kuko bizafasha kurushaho guhuriza hamwe abaturutse mu bihugu binyuranye byaba iby’abaturanyi ndetse n’ibwotamasimbi.

Abashinzwe gutegura Shyuha Festival bavuze ko igiye gushyirwa ku ngengabihe y’ubukerarugendo
Abashinzwe gutegura Shyuha Festival bavuze ko igiye gushyirwa ku ngengabihe y’ubukerarugendo

Aba kandi basobanuye uburyo Shyuha Festival ari inzira nziza yo guhuza abanyeshuri n’abashoramari. Aha bavuze ko kuba izabera muri IPRC Kicukiro ari amahirwe ku banyeshuri bo muri iki kigo basanzwe biga ibyo gutunganya Ama Modoka, kuko ngo hari n’abashobora kuzigaragaza bakaba batangira kwimenyereza mu biga bikomeye nka  Volkswagen, Toyota n’izindi.

Nta mpinduka zihariye cyane ugendeye kuri Shyuha y’umwaka ushize, kuko Izongera ibere muri IPRC Kicukiro, Kwinjira azaba ari ibihumbi 5000, ndetse mu bazaririmba harimo Yvan Buravan, Band Icuranga umuziki wa Live, ndetse n’aba DJ bakomeye mu Rwanda.

Shyuha Festival igaragaramo imodoka z'umwihariko
Shyuha Festival igaragaramo imodoka z’umwihariko

Shyuha Festival igaragaramo imodoka z'umwihariko

Imodoka ziri mu ngeri zose ziba zabukereye
Imodoka ziri mu ngeri zose ziba zabukereye
Amapikipi nayo ntaba yatanzwe
Amapikipi nayo ntaba yatanzwe

Moto zihariye nk'iyingiyi uzazibona muri Shyuha Festival
Moto zihariye nk’iyingiyi uzazibona muri Shyuha Festival

Shyushya Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri, ikaba izabera muri IPRC nk'ibisanzwe
Shyushya Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri, ikaba izabera muri IPRC nk’ibisanzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU