Sobanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k’umuziki mu buzima bwacu

Mu byinshi utari uzi, iyo amajwi atandukanye ashyizwe hamwe ku buryo adashobora gutandukanywa n’icyo ari cyo cyose maze agahuzwa kugira ngo akore ijwi rimwe ku buryo biryohera amatwi y’umuntu ni byo bita ‘umuziki’. 

Urusaku: Iyo ahantu hari uruvange rw’amajwi yuzuye akajagari (atagiye umujyo umwe) icyo gihe haba hari urusaku, ikindi kandi iyo ijwi riteje urusakuza ku buryo bigera aho bibangamira abaryumva, na ryo rihinduka urusaku.

Nubwo abantu badakunda umuziki ku buryo bumwe, icyo bose bahuriyeho ni uko umuziki ufite akamaro haba mu buzima bw’umuntu, mu bigo bikomeye ndetse n’inyungu z’igihugu muri rusange.

Umuziki ni ingenzi ku buzima bw’umuntu

Dore umumaro w’umuziki utuma abantu bawukunda kuruta ibindi bishobora kunezeza ubwonko n’ibindi byinshi utari uzi:

  1. Umuziki utuma twaguka mu bitekerezo

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Umuziki ni urufunguzo ry’ubugeni bwa muntu. Utuma turushaho gukora no gutekereza cyane. Iyo ugeze mu misokoro y’umubiri bituma twaguka mu bitekerezo, tugahanga udushya kandi tukavumbura. Ikindi kandi utuma ubwonko butekereza cyane kuruta uko bwari busanzwe bukora.

Urugero ni nk’igihe umuntu yumvishe indirimbo agatekereza ku magambo aririmbwa cyangwa se injyana y’ibicurangisho, atangira gutekereza ibyo umuhanzi yashakaga kuvuga ndetse n’igihe yari arimo. Uwo mwitozo wo gusesengura umuziki burya utuma umuntu yaguka mu ntekerezo.

Uko umuntu yumva umuziki agenda yaguka mu ntekerezo

  1. Umuziki woroshya uburyo bw’imyigire n’imyigishirize

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Umuziki uri muri bumwe mu buryo bwiza bwihariye bufasha abantu gufata mu mutwe. Kubera ko ubwonko bukunda indirimbo cyane, bituma gufata indirimbo byoroha cyane ubigereranyije n’igihe wamara uri kwiga igitabo kivuga ku nsanganyamatsiko iri mu ndirimbo.

Ingero zitangwa kuri iyi ngingo ni uko byorohera abanyeshuri biga mu mashuri yo hasi iyo abarimu babo babategurira amasomo atandukanye maze bakayabigisha bifashishije indirimbo. Abana bakurikirana uburyohe bw’injyana iri muri ako karirimbo maze bagahita bafata mu mutwe ibyo bize byose. Ako karirimbo akenshi umuntu asaza akikibuka, nyamara ibyo yasomye akenshi aba yarabyibagiwe cyera.

Kwigisha abana bato ukoresheje umuziki bituma bafata vuba ibyo biga

  1. Umuziki ukangura amarangamutima

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Umuziki ushobora guhindura ibihe turimo bitewe n’uko twiyumvaga mbere. Bitewe n’amagambo aba mu ndirimbo ndetse n’injyana bikangura amarangamutima umuntu akaba yakwishima, akaruhuka cyangwa se akarira.

Umuziki ni ingirakamaro ku bantu barushye, bafite ibibazo, kuko ubafasha guhumuriza imitima, ugatuma bishima, bakaruhuka, bakumva babohotse ku ngoyi runaka.

Umuziki utuma amarangamutima ahinduka

  1. Umuziki ufite umumaro ukomeye ku bana bato cyane

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Ntabwo umuziki ufitiye akamaro abantu bakuru gusa kuko n’abana bato bafite byinshi bawungukiraho kuko utuma barushaho kugira ubumenyi bw’ururimi

Mbere yo gusoma no kwandika, umwana abanza kumva amajwi n’amagambo. Iyo abyumvishe binyuze mu ndirimbo cyangwa mu  muvugo bifite injyana nziza bigira icyo bihindura mu bwonko bwe.

Umuziki kandi utuma umwana agira ubushobozi bwo kumva vuba kuko iyo umwana ari kumva umuziki, byagura ubushobozi bwe bwo kumva, akanashobora gutandukanya amajwi, umwimerere wayo, ubutumwa n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko burya ngo umuziki utuma abana biga kugenda abana bakiri bato iyo bumvishe umuziki, batangira gukoresha umubiri wabo cyane cyane igice cy’umutwe, amaguru ndetse n’amaboko, ibyo rero bituma umwana atangira kunyeganyega akigiramo kugenda. Aha umuntu agomba kwirinda kumvisha umwana imiziki ivuga cyane kuko bishobora kumwangiza.

Umuziki muri byinshi utari uzi, ufite akamaro gakomeye mu mibereho y’umwana

  1. Umuziki wifashishwa mu buvuzi bugezweho bwitwa “Music Therapy”

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Ubu buryo bwo kuvura umuntu hifashishijwe umuziki bitifiye akamaro kanini abarwayi ba kanseri ndetse n’umunabi (depression).

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere bugaragaza ko indirimbo zituje zituma ubwonko bw’umurwayi butuza ndetse akagira amahoro maze bigatuma n’ibindi bice by’umubiri bikora neza. Uwari ufite umunabi, akagubwa neza, umurwayi wari wihebye akagarurwamo icyizere. Abantu barwaye indwara zibatera kwiheba bahumurizwa no kumva imiziki bakunda

  1. Umuziki woroshya kumvikanisha ubutumwa ku mbaga (ubukangurambaga)

Ikindi muri byinshi utari uzi, abasobanukiwe iby’ubukangurambaga bazi neza ko indirimbo ari intwaro ikomeye mu gutuma  umuntu yumvikanisha ubutumwa neza kandi vuba. Niba ushaka kubwira abantu ibibi by’indwara runaka, ushaka se guhindura imigirire yabo, niba ushaka kubigisha gahunda nshya, kwifashisha indirimbo bizakorohereza akazi.

Ushobora gutanga ubutumwa ushaka kugeza ku mbaga ukoresheje umuziki cyangwa ukajya usimburanya umuziki no gutanga ubutumwa ushaka kugeza ku mbaga. Burya iyo utanze ubutumwa abantu bamaze kumva umuziki baba bahugutse ku buryo bahita bumva neza ibyo ubabwiye. Iyi miziki kandi ikurura abantu bakaza ari benshi ukaboneraho kubaha bwa butumwa bw’ingenzi wateganyije kubagezaho.

  1. Indirimbo ni isoko y’ubukire

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Kubera ibyiza by’indirimbo, abantu bazi guhimba no gucuranga bibazanira ubukire mu buryo butangaje. Abanyamuziki bunguka kabiri, bunguka bya byiza byose twavuze, hakiyongeraho no kwinjiza amafaranga aturutse mu kugurisha ibihangano byabo cyangwa bagahemberwa kuba bifashishwa mu bikorwa runaka cyane cyane ibijyana n’imyidagaduro.

Abanyamuziki babikuramo amafaranga menshi

  1. Umuziki utera guhinduka kw’imico

Sonanukirwa byinshi utari uzi ku kamaro k'umuziki mu buzima bwacu

Burya iyo umuntu akunda kumva umuziki urimo inyigisho runaka, agera aho agahinduka ku buryo agira imico n’imyitwarire ijyanye n’ubutumwa butangwa muri za ndirimbo. Uwagiraga ingeso mbi ashobora guhindurwa n’indirimbo akagira imico myiza.

Byinshi utari uzi ni uko umuntu ashobora guhindura imico kubera kumva umuziki

Ku rundi ruhande ariko, abantu bakwiye kumenya ko  umuziki wose atari mwiza kuko hari imiziki ikururira abantu gutekereza nabi bikagira ingaruka mu mitekerereze y’umuntu. Nk’iyo umuntu akunda kureba indirimbo zifite amashusho y’urukozasoni, bishobora kurangira na we atangiye gukuza irari mu mubiri we agashaka gukora ibyo abona mu ndirimbo.

Ni yo mpamvu ari byiza kumva umuziki mwiza, ufite ubutumwa bwiza wigisha umuntu ukagira impinduka uzana mu miberero y’umuntu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU