Mu mpera z’ icyumweru gishize umusore w’ umwirabura utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Sudan yambikanye impeta n’umukunzi we wari wamaze kuva ku Isi bibera mu kiriyo ubu bukwe ntibwavuzweho rumwe n’ ababukurikiranye ku mbuga nkoranyambaga n’ abari aho bwabereye.

Sudan: Umusore yambikanye impeta n'umukunzi we amaze kwitaba Imana

Nta byinshi byatangajwe kuri ubu bukwe bwabereye mu kiriyo, gusa hari amafoto n’ amashusho byakwirakwijwe ku mbugankoranya mbaga bigaragaza uko uwo muhango wagenze. Hagaragaramo umurambo w’ umukobwa mwiza wari urambitse mu isanduku y’ abapfu yambaye ikanzu nziza y’ umutuku naho umusore yambaye kositimu w’ umweru.

Iki kiriyo n’ ubukwe harimo abambariye umusore n’ abambariye umukobwa wari wamaze kuva mu mubiri. Nubwo bitamenyerewe ko umuntu ashyingiranywa n’ umupfu bisanzwe bibaho byitwa ‘posthumous marriage’.

Gushyingiranwa n’ umupfu byemewe n’ amategeko y’ Ubufaransa, Sudan, Ubushinwa. Kuva mu ntambara y’ Isi ya mbere y’ Ubufaransa bwakiriye abantu amagana basaba gushyingiranwa byemewe n’ amategeko n’ abakunzi babo bapfuye.

Sudan: Umusore yambikanye impeta n'umukunzi we amaze kwitaba Imana

Aha uyu musore wari wasezeranye n’ umurambo w’ umukunzi we yari kumwe n’ uwari wambariye umurambo w’ umugore we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU