Umukinnyi wa filime akaba n’umushabitsi Anita Fabiola wo muri Uganda aracyekwaho kuba asigaye akorana n’umuryango wa illuminati nyuma yo kwishyiraho tatuwage igaragaza kimwe mu birango bikoreshwa muri uyu muryango.

Tatuwage Anita Fabiola yishyizeho yavugishije benshi

Anita Fabiola, ubusanzwe witwa Anita Kyarimpa kuri ubu ufite imyaka 24 y’amavuko akaba akunze kugaragara cyane muri filine yitwa “Second Chance” inyura kuri Televiziyo muri Uganda, atangiye kuvugwaho ibi nyuma yuko ashyize hanze ifoto igaragza tatuwaje yishyize ku ijoshi rye igaragaza kimwe mu bimenyetso bikoreshwa n’abayoboke b’umuryango wa  illuminati nkuko bigaragara kuri iyi ifoto.

Tatuwage Anita Fabiola yishyizeho yavugishije benshi

Magingo aya, Anita Kyarimpa ntaragira icyo avuga kuri iyi tatuwage yishyizeho gusa bamwe mu bayibonye bavuze ko ashobora kuba asigaye yarinjiye mu gatsiko k’abayoboke ba Illuminati, umuryango wakunzwe kuvugwa cyane ku isi aho byanatangajwe ko hari bamwe mu bahanzi bakorana nayo, aho yashyirwagamo umuhanzi Micheal Jackson ndetse bikavugwa ko hari n’abayobozi bakomeye bakorana n’uyu muryango wa sekibi ukorera hano kuri iyi Isi dutuye.

Anita Kyarimpa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU