Kayisire Martin ukoresha amazina rya MC Tino mu muziki yifashishije umukobwa uteye nk’igisabo mu mashusho y’indirimbo nshya yise “Njyewe nawe” yiganjemo amagambo y’urukundo.

Njyewe nawe ya Tino yakozwe na Producer Papito
Njyewe nawe ya Tino yakozwe na Producer Papito

MC Tino n’umuhanzi wahoze mu itsinda rya TBB, aza kurivamo ahita atangira urugendo rwa muzika ku giti cye, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo Umurima, Mulla, Ibanga, n’izindi nyinshi.

Uyu musore wari umaze iminsi ahugiye mu bikorwa bye bwite, kuri ubu yagarukanye iyitwa “Njyewe nawe” ikoze mu buryo bunogeye ijisho.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, harimo umwari witwa Isimbi uteye nk’igisabo, ukomeje kuvugisha benshi cyane cyane abarebye amashusho y’iyi ndirimbo.

Mu kiganiro MC Tino yagiranye na Touchrwanda, yashimangiye ko amashusho y’iyi ndirimbo yamuhenze cyane, akaba ari nayo mpamvu yizeye ko izagera kure, ndetse anavuga ko iyo haza kuba hakiriho itangwa ry’ibihembo, iyi ndirimbo yari kubyibikaho kubwinshi.

Yagize ati “Video yari igoye kugira ngo irangire, urabona ninjye muhanzi wa mbere wemerewe gukorera muri Onomo Hotel, byari bigoye kugira ngo bemere gusa Imana yabigiyemo byose birakunda. Iyo haza kuba hakiriho itangwa ry’ibihembo, ndashimangira ko iyi ndirimbo yari kubitwara ku bwinshi.”

Isimbi uteye nk'igisabo niwe wifashishijwe mu ndirimbo nshyashya ya Tino
Isimbi uteye nk’igisabo niwe wifashishijwe mu ndirimbo nshyashya ya Tino

KANDA HANO UREBE NJYEWE NAWE YA MC TINO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU