Ishyirihamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda rikomeje kwitegura irushanwa nyafurika rizabera mu Rwanda ku cyumweru i Tariki 4 Kanama 2018 i Rubavu.

Triathlon: Mu Rwanda harakinwa irushanwa nyafurika mu Karere ka Rubavu

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda rikomeje kwitegura irusha nyafurika rya Triathlon mu mpera z’icyumwe ,mu Ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Ni rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu karere no bihugu bya Afurika harimo ibihugu by’abaturanyi nka Congo, Burundi na Uganda.

Abakinnyi bazitabira iri rushanwa ku ruhande rw’uRwanda bamaze iminsi mu mwiherero mu Karere ka Rubavu, aho bamaze igihe kigera ku byumweru bitatu bategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda.

Triathlon: Mu Rwanda harakinwa irushanwa nyafurika mu Karere ka Rubavu

Mu bakinnyi bari gutegurwa harimo abakinnyi bo mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, harimo  Karongi Triathlon Club, Rwamagana Triathlon na Rubavu Triathlon Club, iyi kipe igizwe n’abahungu ndetse n’abakobwa.

Triathlon: Mu Rwanda harakinwa irushanwa nyafurika mu Karere ka Rubavu

Biteganyijwe ko mbere yirushanwa hazahugurwa abatoza 10 bo mu Rwanda, abarundi 5 abo muri Congo 3, n’abasifuzi bazakora muri iyi mikino Nyafurika. Abakinnyi bazitabira iri rushanwa nyafurika rya Triathlon mu Rwanda bazasiganwa intera ingana na 750m mu mazi, 20km ku igare na 5km n’amaguru.

Triathlon: Mu Rwanda harakinwa irushanwa nyafurika mu Karere ka Rubavu

Umukinnyi uzaba uwa mbere azahembwa akayabo ka amafaranga magana inani y’amadollali 800$ mu bagabo no mu bagore.

Andre Okenge ni umwe mu batoza babiri gusa URwanda rufite bari ku kiciro cya mbere (Level I)

Kuruhande rw’umutozo w’ikipe y’igihugu ya Triathlon mu Rwanda Andre Okenge avuga ko biteguye neza amarushanwa cyane ko abakinnyi bose bameze neza ntakibazo bafite, ariko bakomeje guhura n’imbogamizi z’ibikoresho herimo icy’amagare atari kurwego rwo guhatana ku mikino nyafurika, ariko ngo ibyo ntibyababuza guhatana n’andi makipe.

Urutonde rw’abatoza bazahugurwa

  1. MBONIGABA DEGRIS (Rwanda) M
  2. CYUZUZO KENNY (Rwanda) M
  3. UMULISA Esperance (Rwanda) F
  4. NYIRABIHOGO EMERITHA (Rwanda) F
  5. MUHIRE Clement (Rwanda) M
  6. NKEZUMUTIMA Faustine (Burundi) F
  7. NSAVYUMUKAMA Eliane (Burundi) F
  8. NDACYAYISABA Esperie (Burundi) M
  9. BAKUNDUKIZE Serge (Burundi) M
  10. NIYONGABO Charles (Burundi) M
  11. NGABO Prudent (DR Congo) M
  12. IRIZA Marie Claire (Rwanda) F
  13. HARELIMANA Eric (Rwanda) M
  14. NGABONZIZA Marcel (Rwanda) M
  15. MAHORO Haruna (Rwanda) M
  16. MPAYIMANA Paulin (Rwanda) M

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU