Abahanga baherutse kuvumbura uburyo bushya bwo gukingira amagi y’igitsina gore igihe ubuzima bwe bwugarijwe bikaba byamuviramo kutabyara, akazakoreshwa nyuma.

Uburyo bushya bwo gukingira amagi y'igitsina gore

Ubwo buryo bushobora gufasha abagore bakunze guhura n’ikibazo cyo kutabyara kubw’indwara ya kanseri (cancer), igihe bavurwa hakoreshejwe uburyo bwa “chimiothérapie”.

Abo bahanga bo mu gihugu cya Danemark bakuramwo ibice bya yababyeyi ibitse amagi bakabihindura, ku buryo bishobora gusubizwa mu muntu nyuma igihe uwo mugore yipfuza kubyara.

Abo bahanga bavuga ko icyo gikorwa “giteye amakenga”, ariko ko bikenewe ko ubwo buryo bupimirwa ku muntu.

Kuvura kanseri ku buryo bwa “chimiothérapie” na “radiothérapie” bikunze kwangiza nyababyeyi, bigatuma umugore atabyara.

Hari uburyo abagore bashobora gukingirwa bagashobora gusama inda, igihe igice cyangwanyababyeyi yose ibanje gukurwamo, rikabikwa cyane ahabugenewe ritarononekara kugira ngo rikoreshwe nyuma.

Uburyo bushya bwo gukingira amagi y'igitsina gore
Igihimba cy’urubuto rw’umukobwa kirebewe muri “microscope”

Ubu ni bwo buryo bwo kubungabunga amagi ngo ntiyononekare.

Ku barwaye kanseri biragoye kubera ko iyo nyababyeyi ishobora kwandura iyo ndwara, ibyo bigatuma iyo ndwara igaruka igihe uyisubije mu muntu.

Mu kwirinda iyo ngorane, abahanga bo ku bitaro Rigshospitalet i Copenhague muri Danemark, babaga ibice bya nyababyeyi y’umurwayi imbere yuko atangira kuvurwa kanseri. Mu nyuma bayisimbuza indi hakaboneka nyababyeyi shya.

Ubwo buvumbuzi bwabanje kugeragerezwa ku mbeba kandi bukora neza ndetse abo bahanga bifuza ko bwageragerezwa ku bantu.

Uburyo bushya bwo gukingira amagi y'igitsina gore
umugore utwite

Ubu buryo ngo bushobora kugira akamaro ko kurwanya indwara yo kutabyara.

Stuart Lavery, umuhanga w’indwara z’abagore ku bitaro Hammersmith, avuga ko ubwo buryo bwo kwinjiza mu muntu nyababyeyi nshya bifasha umugore gusama nkaho ari ibisanzwe, ngo bukaba buhabanye n’uburyo bwa “In Vitro Fertilisation” (IVF), aho igi rikurizwa mu nyubako zo gupimiramo (laboratoires),nyuma rigasubizwa mu gitereko igihe kigeze.

Dr Gillian Lockwood avuga ko ikindi cyiza cy’ubwo buryo ari uko umugore ubukoresheje, ashobora gusubira kujya mu mihango bitarinze kugorana.

uburyo bushya bwo gukingira amagi bugiye kubanza kugeragezwa ku bantu, ibyo bikaba biteganyijwe mu myaka itatu ccyangwa ine.

Ubwo buryo buheruka gutogwa bugiye gushikirizwa inama iba ku mwaka y’ishyirahamwe rya Buraya “European Society of Human Reproduction and Embryology”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU