Nkuko bisanzwe bimenyerewe,  Iyo Icyumweru kirangiye tugerageza kubakusanyiriza amwe mu makuru nyamukuru aba yararanze Icyumweru dusoje mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, nkuko bigaragara aha hakurikira.

BRUCE MELODY YEGUKANYE PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR 8

Bruce Melody yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8, mu gihe Muneza Christophe yegukanye igikombe cyuwatowe kurusha abandi binyuze kuri Telefoni.

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Hahise haturitswa Fire works

Bruce Melody yegukanye Miliyoni 20, Christopher yegukana 19 n'ibihumbi 500

Christopher arahize, ahita yegukana miliyoni 15

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y’IGITARAMO CYA PGGSS 8

PGGSS8 Final: Uko abahanzi bitwaye mu miririmbire (AMAFOTO)

INDI NKURU

Umukobwa yaje muri Guma Guma yambaye ibisa nk’Ubusa – AMAFOTO

MISS UMUHOZA SHARIFA YAKOZE UBUKWE

Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umukunzi we Niyonteze Thierry kuwa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye muri Mutarama 2018
Akanyamuneza kari kose hagati ya Miss Sharifa na Thierry
Inshuti nabo mu muryango bari baje kubashyigikira

MU MIKINO: KWIZIGIRA JEAN CLAUDE WA RBA YASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO N’UMUKUNZI WE

Umunyamakuru w’imikino Kwizigira Jean Claude ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] by’umwihariko kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse  mu gihe habura iminsi mbarwa ngo barushinge.

Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Umubyeyi Clarisse

Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Umubyeyi Clarisse

Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Umubyeyi Clarisse

RWATUBYAYE ABDUL N’UMUKUNZI WE BAVUGISHIJE BENSHI

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Rayon Sport n’umukunzi we witwa Umurerwa Chelna bashyize hanze amashusho y’urukozasoni abagaragaza barimo gusomana bikomeye, ubona ko ibyishimo bisendereye hagati yabo.

Rwatubyaye Abdul n'umukunzi we bashyize hanze amashusho y'urukozasoni

Rwatubyaye Abdul n'umukunzi we bashyize hanze amashusho y'urukozasoni

UBUFARANSA BWEGUKANYE IGIKOMBE CY’ISI BUTSINZE CROATIA

Ku nshuro ya kabiri mu mateka, Ikipe y’igihugu y’ Ubufaransa yegukanye igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego bine kuri bibiri (4-2) mu mukino w’ishiraniro. Antoine Griezmann, Paul Pogba, Kylian Mbappe ndetse na Mario Mandzukic witsinze nibo bahesheje intsinzi ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Didier Deschamps aba yanditse amateka yo gutwara igikombe cy’Isi inshuri ebyiri (1998 Agikina, ndetse na 2018 ari umutoza).

Hugo Lloris (centre) lifts the World Cup aloft as France were crowned champions after beating Croatia 4-2 on Sunday

The victory was France's second in their history - with their first success coming 20 years ago on home soil

Les Bleus' channelled their inner Gene Kelly as they sang in the rain after being crowned World Cup winners in Moscow

BIDASUBIRWAHO, CRISTIANO YEREKEJE MURI JUVENTUS KURI MILIYONI 88 Z’AMAPAWUNDI

Umukinnyi ukomeye ku Isi, Cristiano Ronaldo yerekeje mu ikipe ya Juventus yo mu butaliyani, aguzwe aguzwe miliyoni 88 z’amapawundi cyangwa miliyoni 105 z’amayero.

Ikipe ya Juventus nayo yamaze gushimangira ko baguze Cristiano

Ronaldo agiye gukina muri Juventus, aho yaguzwe miliyoni 88 z'amayero

AMASHUSHO YA RWATUBYAYE ASOMANA BIKOMEYE N’UMUKUNZI WE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU