Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 14 Nyakanga 2018, Umuhanzi w’umunyempano Itahiwacu Bruce ukoresha izina rya Bruce Melody mu muziki yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8, asimbura Dream Boyz yarikimaranye umwaka.

N’igitaramo cyabereye I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurishwa, kikaba cyari cyitabiriwe n’abatagira ingano biganjemo Urubyiruko, Abagabo n’abagore, Abana bato, Abanyamahanga n’abandi bo mu ngeri zinyuranye.

Bruce Melody yegukanye igikombe nyirizina ahabwa Miliyoni 20, mu gihe Christopher yabaye uwa kabiri agahabwa Miliyoni 4 n’ibihumbi 500,000 ukongeraho na Miliyoni 15 yatsindiye nk’umuhanzi watowe cyane kurusha abandi {Yose hamwe yegukanye miliyoni 19 n’ibihumbi 500,000).

Tumwe mu dushya twatunguye benshi cyane harimo umuraperi Khalfan watunguranye akaza ku rubyiniro bamutwaye mu isanduku, ibi byateye benshi urujijo gusa byabashimishije cyane.

Muri make, utu ni tumwe mu dushya twaranze igitaramo cya nyuma cya Guma Guma 8

Khalfan yazanywe mu isanduku

Umuraperi Nizeyimana Odo ukoresha izina rya Khalfan mu muziki yatunguranye ubwo yazanwaga mu isanduku irimo inuma.

Khalfan yakoze agashya bamuzana mu mva
Khalfan yakoze agashya bamuzana mu isanduku
Khalfan yaririmbye iyitwa 'Nabibonye Ugiye' ishingiye ku nkuru mpano yibyamubayeho
Khalfan yaririmbye iyitwa ‘Nabibonye Ugiye’ ishingiye ku nkuru mpano yibyamubayeho

Uyu musore yerekanye ko Hip Hop ikunzwe cyane
Uyu musore yerekanye ko Hip Hop ikunzwe cyane
Perfomance ya Khalfan yishimiwe cyane
Perfomance ya Khalfan yishimiwe cyane

Mico The Best nawe yatunguranye azana umukobwa yise ‘Ushotorana’

Mico akigera kuri Stage, yahise abwira abakunzi be ati ‘Murabizi ko nababwiye ko umukobwa wanjye ashotorana, nimuhame hamwe mwihere ijisho.’

Mico ati Umukobwa wanjye arashotorana
Mico ati Umukobwa wanjye arashotorana
Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba
Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba
Mico The Best yazanye umukobwa uzunguza umubyimba
Mico yari yitwaje umukobwa ngo ushotorana

Mico yari yitwaje umukobwa ngo ushotorana Mico yari yitwaje umukobwa ngo ushotorana Mico yari yitwaje umukobwa ngo ushotorana

Uncle Austin yishimiwe mu buryo budasanzwe

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin witabiriye Guma Guma ku nshuro ye ya mbere yatunguye benshi muri iki gitaramo nyuma yo kwerekwa urukundo mu buryo bw’umwihariko. Kuva akigera kuri Stage kugeza ayivuyeho, Abafana babyinaga indirimbo ze cyane batajijinganya k’uburyo wabonaga ko amaze kubaka ikibanza mu mitima ya benshi.

Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin arishimiwe cyane
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austin yishimiwe cyane
Austin yaririmbye izirimo Everything, Nzakwizirikaho na Ibihe Byose
Austin yaririmbye izirimo Everything, Nzakwizirikaho na Ibihe Byose

Active habuze gato ngo batware igikombe

Itsinda rya Active rigizwe na Tizzo, Olvis na Derek habuze gato ngo begukane igikombe cya Guma Guma, ibintu bitacyekwaga na benshi. Aba basore basanzwe ari ababyinnyi babonye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, aho bakurikiye Melody na Topher.

Habuze gato ngo Active begukane Guma Guma,kuko babaye aba 3
Habuze gato ngo Active begukane Guma Guma,kuko babaye aba 3

Young Grace yabaye uwanyuma, Mico aramurikira

Ubwo bahamagaraga abahanzi batabonye amahirwe yo gukomeza, mu buryo butunguranye umuraperikazi Young Grace niwe wahamagawe ku mwanya wa 10, akurikirwa na Mico The Best wabaye uwa cyenda.

Aba bose basezerewe rugikubita
Aba bose basezerewe rugikubita

Bruce Melody yarushije Christopher ibihumbi 500,000 byonyine

Bruce Melody wegukanye igikombe yarushije Christopher ibihumbi 500,000 byonyine, kuko uyu musore yahawe igikombe cyuwatowe kurusha abandi gifite agaciro ka Miliyoni 15.

Bruce Melody yegukanye Miliyoni 20, Christopher yegukana 19 n'ibihumbi 500
Bruce Melody yegukanye Miliyoni 20, Christopher yegukana 19 n’ibihumbi 500

Iyi niyo Guma Guma ya mbere yishyuje abafana

Mu byatunguye benshi harimo amafaranga 1000 yishyujwe buri umwe wese waje kureba Guma Guma, mu gihe bimenyerewe ko kwinjira muri ibi bitaramo ari ubuntu uretse mu myanya wa  VIP isanzwe yishyurwamo 5000.

Abafana bishyuye 1000 cyo kwinjira, bisanzwe bimenyerewe ko kwinjira muri Guma Guma ari ubuntu
Abafana bishyuye 1000 cyo kwinjira, bisanzwe bimenyerewe ko kwinjira muri Guma Guma ari ubuntu
Abafana bari kunyuka umuziki
Abafana baje ku bwinshi nubwo bari bishyuje

AMAFOTO: NSANZABERA JEAN PAUL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU