Umuhanzi Ali Kiba, amazina ye bwite yose Ali Saleh Kiba, watangaje inshuro nyinshi mbere ko yagombaga kuba yarabaye umukinnyi wa ruhago iyo ataza kugafata mu muziki, inzozi ze zaba zigiye kuba impamo.

Umuhanzi Ali Kiba agiye kureka umuziki yerekeze mu mupira w'amaguru

Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya yaba agiye kugera ku nzozi ze zo kuba umukinnyi wa ruhago nkuko yabyifuje kuva kera. Ali Kiba mu buzima busanzwe ni umufana ukomeye w’amakipe Arsenal yo mu Bwongereza na Young Africans Sports Club (Yanga), kuri ubu akaba agiye gusinya amasezerano n’indi kipe ya Coastal Union F.C. nk’umukinnyi.

Nkuko yabitangarije mu kiganiro na Radio E FM’s Esport, umukuru w’ikipe ya Coastal Union F.C. Steven Mguto yahamije ko bari mu biganiro na Ali Kiba kugirango bagirane amasezerano, ariko yirinze kugira byinshi yatangaza kuri ibyo biganiro mbere yuko bagirana amasezerano yuzuye.

Umuhanzi Ali Kiba agiye kureka umuziki yerekeze mu mupira w'amaguru

Umuhanzi Ali Kiba agiye kureka umuziki yerekeze mu mupira w'amaguru

Steven Mguto yavuze ko bisanzwe bizwi ko Kiba ari umukinnyi wa ruhango ubizi kandi mwiza n’ubwo atigeze agira amahirwe yo gukina by’umwuga mu makipe akomeye (professional league).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU