Umuhanzi nyarwanda ukizamuka Ennly Manzi yafatanije na Fireman maze bakora indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat itari iherutse gukorwaho n’umuhanzi wamamaye nk’umuraperi Uwimana Francis.

Umuhanzi Ennly Manzi yagaruye Fireman mu njyana ya Afrobeat

Ennly Manzi ubusanzwe wiswe NYIRIMANZI Eric n’ababyeyi be ahamya ko nubwo atarakora indirimbo nyinshi afite gahunda yihariye yo kuzamura urwego rwisumbuye we bwite na muzika nyarwanda muri rusange. Manzi ubusanzwe wiyandikira indirimbo ze zose  yemeza gahunda ye yo gukorana n’abandi bahanzi izamugeza ku nzozi yarose zo kuzamura muzika nyarwanda. Kuri ubu manzi yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuraperi Fireman bise We can, ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aba abwira umukobwa bakundana ko ntacyaruta urukundo bafitanye.

Umuhanzi Ennly Manzi yagaruye Fireman mu njyana ya Afrobeat
Ennly Manzi yasohoye indirimbo we can afatanije na Fireman

Umuhanzi Ennly amaze gukora indirimbo eshatu zirimo mbwira, Umunyenga na We can yafatanije n’umuhanzi fireman waherukaga gukora Afrobeat mu myaka ine ishize. Indirimbo Mbwira ya Ennly iherutse kumvikana mu kiganiro Artist corner cyo kuri radio yo muri Nigeria yitwa City radio. utu muhanzi asaba abakunzi be kumushyigikira bumva indirimbo ze ndetse no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha Ennly Manzi.

Iyumvire indirimbo We can Manzi Ennly yakoranye na Fireman.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU