Kamayiresi Erasme  ni umwe mu basore basoje Amasomo yabo mw’ishuri rya Muzika akaba kuri ubu ari n’umwarimu muri iryo shuri nyuma yo gushyira hanze indirimbo Unbelivable  kuri ubu yashyize amashusho y’indirimbo yanditse yise No Pain.

Mu kiganiro na Erasme yadutangarije ko nyuma y’amasomo n’akazi kenshi yagiye akora kuri ubu afite ingamba nyinshi  zo gukora cyane no kugeza ku bakunzi be ibihangano bishya  ku buryo muzika ye ikomeza kuzamuka .

Yakomeje atubwira ko ubu yashyize hanze Indirimbo No pain ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri alubumu ye ya mbere akaba ari indirimbo nziza ibyinitse aho yayituye abakunzi ba Muzika nyarwanda  cyane cyane abakunda kujya mu tubyiniro .

Mu bindi yadutangarije nuko yari amaze iminsi ashakisha abaterankunga kugira ngo azabashe kumurika alubumu ye  ndetse no gushaka uko yamenyana na bandi bahanzi bo mu Karere kugira ngo azabone ukora akorana nabo

Mu gusoza yatubwiye mu mishinga afite ubu harimi uwo gukorana n’abahanzi Nyarwanda Bull Dogg na Khalfan anizeza abakunzi b’injyana ya Reggae ,Afro Pop na Dance Hall ko abahishiye byinshi.

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU