Icyamamare muri muzika Umuhanzi Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda ari mu mazi abira nyuma yo kujyanwa kuri Polisi aregwa gukubita umushoferi wa Taxi ukorera komanyi ya uber.

Umuhanzi Jose Chameleone mu mazi abira nyuma yo gukubita umushoferi wa Taxi

Nkuko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka  Jose Chameleone wamamaye cyane muri Uganda mu ndirimbo “Kibooko” , agomba kwitaba Polisi yo muri iki gihugu kugirango yisobanure ku kirego aregwa cyo gukubita Magoba Daniel (ari nawe watanze ikirego) ukorera kompanyi ya Uber ikorera mu murwa mukuru Kampala.

Bivugwa ko uyu mushoferi wa Taxi ubwo yamucyuraga iwe ahitwa Seguku, Entebbe, bagezeyo uyu muyobozi mukuru wa Leone Island Jose Chameleone abura amafaranga yo kwishyura niko gutangira gutuka uyu mushoferi bigera naho atangira kumukubita aranamukomeretsa maze arangije yirukankira mu nzu iwe.

Umuhanzi Jose Chameleone mu mazi abira nyuma yo gukubita umushoferi wa Taxi

Kuri ubu uyu mushoferi wa Uber Magoba Daniel akaba yatanze ikirego kuri Polisi Sitasiyo ya Lubowa, arega kugirirwa nabi n’umuhanzi Jose Chameleone.

Polisi ikaba yatangiye iperereza ku mpamvi n’imvano y’icyo kirego, Magoba Daniel akaba yasabwe kuzuza impapuro no gusuzumwa n’umuganga wo kuri police kugirango bashobore kumenya neza niba koko yarahohotewe n’uyu umuhanzi Jose Chameleone.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU