Umwe mu basore bari bamaze iminsi bigaragaza cyane  muri muzika nyarwanda Sintex arashinjwa ubujura, ubu ari gushakishwa uruhindu nyuma yo gutwara akayabo k’amafaranga  bari bakoreye mu kabyiniro ka H Zone kari i Gikondo ahaberaga igitaramo cy’amarushanwa cyiswe Competition Talent Show

Umuhanzi Sintex arashinjwa ubujura bw'amafaranga n'akabyiniro ka H zone

Nkuko  tubikesha bamwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo sintex nawe yagombaga kuririmbamo badutangarije ko uyu muhanzi yabatunguye cyane  ubwo igitaramo cyarangiraga bamushatse hamwe n’umukobwa  wari ushinzwe kwishyuza ku muryango bakaburirwa irengero n’amafaranga yose bari bakoreye muri icyo gitaramo .

Super Tizzo wari wataguye ayo marushanwa nawe yaduhamirije  ayo makuru neza ko Sintex yabahemeukiye cyane agatwara amafaranga yose agahita ahungira mu gihugu cya Uganda we nuwo mukobwa akaba yatubwiye ko bagerageje kumuhamagara bakamubura  ndetse bagerageje no kugera mu nshuti ze za hafi zikababwira ko batazi iyo ari.

Tumubajije icyo agiye gukora  nyuma yo kwibwa amafaranga yose na Sintex yatuwbiye ko bagiye gushaka uko bishyura abahanzi bose bari baje mw’irushanwa kuko ayo mafaranga  niyo bagombaga gukuramo ayo guha abahanzi ngo babone amatike abasubiza mu miryango yabo.

Ku bijyanye n’umuhanzi Sintex super Tizzo yatubwiye ko bari bamwishyuye amafaranga yose  ariko bakaba bagombaga kumuha andi mafaranga yiyongera kuyo bari bamuhaye ariko we siko yabigenje kuko afatanyije n’umukobwa wafataga amafaranga babonye igitaramo kigeze hagati bahise bigendera bagasiga no ku muryango nta muntu uhari.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU