Umuhanzi Suedo Darington (izina ry’ubuhanzi) mu buzima busanwe witwa Suede yifashishije abanyamideli b’ikimero mu mashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa ‘Wonderful.’

Suedo Darington ubusanzwe n’umuhanzi uririmba indirimbo z’urukundo aho yakoze izirimo Akarabo ka Rosa, Narudi Nyumbani, Sweetest Girl n’izindi nyinshi.

Kuri iyi nshuro, Yashyize hanze iyitwa ‘Wonderful’ y’urukundo yiganjemo ubutumwa bugaragaza uko rimwe na rimwe abahungu bajya bahura n’umukobwa bakamukunda, bitewe n’imiterere ye ndetse n’ubwitonze aba afite.

Umuhanzi Suedo yifashishije abanyamideli b’ikimero muri Video nshya

Umuhanzi Suedo yifashishije abanyamideli b’ikimero muri Video nshya

Umuhanzi Suedo yifashishije abanyamideli b’ikimero muri Video nshya

Kuba ari umu Rasta ariko akaba atarakora injyana ya Raggae ngo ntakibazo kibirimo, cyane ko mu mishinga afite vuba aha nabyo abiteganya.

Aha yabwiye Touchrwanda ati “Hari impamvu zimwe na zimwe zagiye zituma ntinda gukora injyana ya Raggae gusa ndashimangira ko muri uku kwezi kwa 8, ndaza gusohora Raggae iryoheye amatwi y’abakunzi b’umuziki.”

KANDA HANO UREBE WONDERFUL YA SUEDO DARINGTON

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU