Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude ukora ikiganiro cy’imikino kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda, Kwizigira Jean Claude yamaze gusaba no gukwa umukunzi we Umubyeyi Clarisse bamaze imyaka myinshi bakundana.
Tariki ya 12 Nyakanga 2018 nibwo Kwizigira na Umubyeyi basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura ho mu karere ka Gasabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018, Kwizigira Jean Claude yasabye ndetse atanga inkwano mu muryango wa Umubyeyi Clarisse mu birori byabereye ahitwa Romantic Garden ku Gisozi.
Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba, abageni bajya gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries Gishushu, hanyuma abatumiwe bajye kwakirirwa muri Romantic Garden.


AMAFOTO: INYARWANDA