Umuraperi Kiari Kendrell Cephus wiyise Offset mu muziki akaba n’umugabo wa Cardi B, yatawe muri Yombi azira gutunga imbunda mu buryo butemewe ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge bya Marijuana.

Uyu mugabo uherutse kubyarana na Cardi B umwana witwa Kulture Kiari Cephus, benshi bamumenyeye mu itsinda rya Migos aririmbanamo na Quavo na Takeoff.

Nkuko Polisi yo mu mujyi wa Georgia muri Atlanta ibihamya, ngo Offset yafatanywe imbunda ndetse n’ibiyobyabwenge bya Marijuana, nubwo yabyihakanye akavuga ko ari abantu bamubanganiye.

Ejo hashize, nibwo uyu muraperi yarari gutembera mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Porsche’ ifite ibirahure byijimye, maze polisi iramuhagarika niko kumusaka maze bamusangana imbunda ndetse n’udupfunyika tw’ibiyobyabwenge bya Marijuana, ibi bikaba bishobora gutuma ahabwa ibihano bikakaye.

Offset yatawe muri yombi nyuma yo gufatanywa imbunda na Marijuana
Kiari Kendrell Cephus yatawe muri yombi nyuma yo gufatanywa imbunda na Marijuana
Imodoka ya Offset bahise bayipakira, barayijyana
Imodoka ya Kiari Kendrell Cephus bahise bayipakira, barayijyana
Aba bombi baherutse kwibaruka umwana w'umukobwa
Aba bombi baherutse kwibaruka umwana w’umukobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU